skol
fortebet

Umunyeshuli w’imyaka 26 yishwe n’igifi cya Shark ubwo yari ku mucanga wa Cape Cod

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyeshuli witwa Arthur Medici ukomoka muri Brazil yahuye n’uruva gusenya ubwo yaribwaga n’igifi cya shark cyamusanze ku mucanga wa Cape Cod uherereye muri leta ya Massachusetts, USA.

Sponsored Ad

Uyu musore warimo arya ubuzima,yabaye umuntu wa mbere uriwe na shark kuri uyu mucanga nyuma y’imyaka 80 ishize nta shark irya umuntu aho yaguye mu bitaro azize ibikomere yatewe n’iki gifi cy’inkazi.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko iki gifi cyatatse uyu musore mu masaha ya nimugoroba ubwo yari kuri uyu mucanga yasohokanye n’inshuti ze.

Umurobyi wo muri aka gace witwa Joe Booth yavuze ko yari hafi y’uyu mucanga ubwo yumvaga uyu musore n’inshuti ye bari gutabaza,iki gifi cyamufashe kiri gukubita umurizo wacyo mu mazi.

Arthur akimara kuribwa n’iki gifi,yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Cape Cod Hospital biherereye ahitwa Hyannis,ahageze ahita apfa.


Polisi yahise ifunga uyu mucanga Arthur yapfiriyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa