Umunyeshuli yaguye mu mugezi arapfa ubwo yarimo yifata selfie [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 2930

Umunyeshuli w’umuhindi witwa Rohon Mishra ntiyabashije kurangiza umwaka wa 2018,kuko yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifata agafoto ka selfie ari hejuru y’umugezi,akawugwamo bikamuviramo urupfu.

Uyu musore yaguye mu mugezi witwa Bhimkund uherereye mu ntara ya Odisha ubwo yarimo ashaka agafoto gasoza umwaka wa 2018 ko gushyira kuri Instagram.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abantu bari hafi aho bahuruye baje gushaka uko bamutabara,yagaragaje uyu musore ari kugerageza koga kugira ngo ave muri uyu mugezi wa Bhimkund ariko ntibyakunda kuko uyu mugezi wihutaga cyane wakomeje kumutwara.

Kugeza ubu ntabwo umurambo w’uyu musore uraboneka nubwo ubuyobozi bw’iyi ntara bwagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe.

Uyu munyeshuli yanyereye ku manga yari ahagazeho ubwo yari yasohokanye na bagenzi be bagiye kwifotoreza kuri uyu mugezi uri munsi y’imanga.

Mu myaka 6 ishize abantu barenga 250 hirya no hino ku isi bamaze gupfa bagerageza kwifata ama selfies nkuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa All India Institute of Medical Sciences (AIIMS) gikorera mu mujyi wa Delhi mu Buhindi.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bigaragambyaga muri Sudani yishwe arashwe mu mutwe

Ejo ku Cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, umutwe w’ubutegetsi witwaje...
15 July 2019 Yasuwe: 547 0

Mu Burundi impaka zikomeje kwiyongera nyuma yaho umuyobozi w’imbonerakure...

Mu Burundi impaka zikomeje kwiyongera hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo...
15 July 2019 Yasuwe: 1026 0

Jose Chameleone yasuye Bobi Wine mu rugo rwe amwerurira ko yifuza...

Umuyobozi w’ishyaka rya People Power, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka...
15 July 2019 Yasuwe: 2096 0

I Goma hagaragaye umupasiteri urwaye icyorezo cya Ebola

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwamenyesheje ko bwa mbere...
15 July 2019 Yasuwe: 1504 0

Umwarimu yafashwe ari gusambanya abana b’abakobwa batatu yigishaga

Umwarimu witwa Moshood Abdul, ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka...
14 July 2019 Yasuwe: 5331 0

Umuyobozi w’imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’Uburundi

Umuyobozi w’imbonerakure witwa Nshimirimana Eric yagizwe umuyobozi wa Radio...
14 July 2019 Yasuwe: 2241 0