skol
fortebet

Umunyeshuli yateye icyuma mwarimu we akomeretsa abandi bari kumwe mu ishuli

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyeshuli witwa Artyom Tagirov w’imyaka 17 ukomoka mu Burusiya yinjiye mu ishuli afite icyuma agitera umwarimu n’abandi banyeshuli 3 ndete akomeretsa abandi ubwo bageragezaga kumuhunga.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuli yatunguye aba banyeshuli n’uyu mwarimukazi,kuko yinjiye mu ishuli asanga uyu mwarimukazi ari kwigisha mudasobwa agahita amutera icyuma ndetse ajya mu banyeshuli atangira kubaterugura ibyuma ariko bamwe bamuhunga banyura mu idirisha.

uyu mwicanyi yagaragaye yambaye imyenda iriho ikirago cy’abanazi

Uyu mwicanyi yahise asuka lisansi kuri uyu mwarimu aramutwika cyo kimwe n’abandi bakobwa 2 barimo uwasimbutse mu igorofa rya kabiri ry’iri shuli.

Ku bwa amahirwe uyu mwarimu n’aba banyeshuli bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya barokorwa n’abaganga nubwo barembye cyane.

uyu munyeshuli w’umwicanyi yatwitse ishuli

Ubwo polisi yageraga kuri iki kigo, yasanze abanyeshuli benshi bihebye ndetse bafite ubwoba gusa bafashe uyu mwicanyi ashaka kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa