skol
fortebet

Umunyeshuli yinjiye mu ishuli arasa bagenzi be n’abarimu

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Dimitrios Pagourtzis w’imyaka 17,ukomoka muri Santa Fe,Texas muri USA yinjiye mu ishuli afite imbunda arasa abanyeshuli 8 n’abarimu wabo,ahita yitanga kuri polisi.

Sponsored Ad

Uyu mwicanyi ukiri muto yinjiye mu ishuli rimwe ryo mu kigo cya Santa Fe High School ryigirwamo ibijyanye n’ubugeni yitwaje imbunda ntoya ya papa we ahita asakuza ati “surprise” niko gutangira kurasa mu banyeshuli yica abanyeshuli 8 n’abarimu babo 2.

Angelique Ramirez ari mu bishwe n’uyu mwicanyi

Akimara kurasa aba bantu,yashatse kwirasa ariko arabireka niko guhita afata umwanzuro yishyikiriza polisi.

Polisi yahise ijya gusaka iwabo w’uyu mwicanyi ihasanga ibiturika byinshi ndetse hari ibyari biri mu modoka no hafi y’iri shuli.

Abanyeshuli yishe ni Angelique Ramirez, Chris Stone, Kim Vaughan, Aaron Kyle McLeod, Christian Garcia, Shana Fisher n’umunya Pakistani witwa Sabika Sheikh n’abarimu 2 barimo umusimbura witwa Ann Perkins n’umwarimu wigisha ubugeni witwa Cynthia Tisdale..

Dimitrios Pagourtzis yishe abantu 10 ku ishuli

Abanyeshuli bigana n’uyu mwicanyi bavuze ko yahoraga avuga ko azarasa bagenzi be bakamugira umusazi none byarangiye mu rukerereza rwo kuri uyu wa Gatandatu yishe abantu 10 ndetse akomeretsa bikomeye abandi 10.

Ababyeyi b’aba banyeshuli bishwe bahise bandika ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga zabo bamenyesha inshuti n’abavandimwe iby’uru rupfu rw’abana babo.

Perezida wa USA Donald Trump yanditse kuri Twitter ye ubutumwa bwihanganisha imiryango yaburiye abana babo muri ubu bwicanyi.

Ubu bwicanyi bwabereye muri iki kigo cy’amashuli cya Santa Fe cyigamo abanyeshuli basaga 1400,buje bukurikira ubuherutse kubera mu kigo cy’amashuli kimwe cyo muri Florida umunyeshuli akica abagera kuri 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa