skol
fortebet

Umunyeshuli yishe umwarimukazi bakundanaga amuhoye kumwishyuza amafaranga yari amurimo

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyeshuli w’umurusiya witwa Dmitry Rybalchenko w’imyaka 19 yatawe muri yombi nyuma yo kwica anize umwarimukazi witwa Anastasia Khrolenko w’imyaka 27wamwigishaga banakundana.

Sponsored Ad

Uyu musore yababajwe n’uko uyu mwarimukazi yamwishyuje amafaranga yari yaramugurije,niko kumusaba ko bajyana gutemberera mu gashyamba,bageze ku kiraro aramuniga,umurambo we awuta mu mazi.

Uyu mwarimukazi wigishaga icyongereza ku kigo se w’uyu musore wamwishe yari abereye umuyobozi (headmaster),yari amaze imyaka mike atandukanye n’umugabo we ndetse bafitanye umwana umwe.

Dmitry yishe uyu mwarimukazi mu Ukwakira 2016 amunize,ndetse yemereye polisi ko nyuma yo kumuniga yanamukubise ibuye ku mutwe,arangije aramugonga amuta mu mazi kugira ngo bizagaragare ko yishwe n’impanuka.

Uyu mwicanyi yajugunye umurambo w’uyu mugore mu ruzi rwitwa Razdolnaya,uvumburwa n’abarobyi nyuma y’amezi 6 yishwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dmitry yishe uyu mwarimukazi nyuma y’aho bashwanye bapfa amafaranga yamugurije arangije amusaba ko batemberana mu rwego rwo kwiyunga,asigira umukobwa we uwahoze ari umugabo we, atazi ko agiye kwicwa..

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uyu mwarimukazi,Dmitry yahanishijwe igifungo cy’imyaka 9 n’amezi 11.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa