skol
fortebet

Umunyeshuri yakubiswe izasagutse kuri Yesu nyuma yo gusangwa mu nzu ari gutereta umugore w’umuyobozi mu gipolisi

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’uburezi ya Winneba muri Ghana witwa Hayford Osei, yakubiswe iz’akabwana nyuma yuko Umuyobozi mu gipolisi cyo mu rwego rushinzwe kugenza ibyaha bikomeye muri iki gihugu amusanganye n’umugore we mu nzu iwe ari kumutereta.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru TellGhana kibitangaza, Umuyobozi mu rwego rushinzwe kugenza ibyaha bikomeye mu gihugu cya Ghana, mu gipolisi cyo mu gace ka Donkro Nkwatanta, yahondaguye Hayford Osei amugira intere, amukomeretsa cyane ku gice cy’umubiri cy’amazuru ndetse no ku munwa, aho kuri ubu arimo arivuza ibi bikomere ndetse no gutumbirwa ku isura ye.

Ni mu gihe uyu mugabo ushinjwa gukora aya makosa uzwi ku mazina ya Ebenezer Antwi, ubuyobozi bw’aho akorera kuri sitasiyo ya polisi ya Donkro Nkwanta bwanze kugira icyo butangaza ikinyamakuru Daily Guide ubwo cyabahamagaraga kibaza kuri iiri hohoterwa ry’uyu musore, buvuga ko mu gihe iperereza ryatangiye ubu ntakindi kirenzeho batangaza ku kibazo cyabaye.

Uyu musore Hayford kugirango ahure n’uruva gusenya agakubitirwa iw’abandi, amakuru avuga ko mukuru we yigeze gukundanaho n’umugore Serwaa, ariko nyuma baza gutandukana mbere yuko uyu mugore akundana n’uriya muyobozi wamukubise, bakaba baramaze no kubyarana umwana.

Uyu mugore rero, ngo inshuro nyinshi yahuraga na Hayford, yamusabaga amafaranga yitwaje ko ngo yigeze gukundanaho na mukuru we.

Ku tariki ya 7 Gicurasi 2020 ahagana mu ma saa tanu z’ijoro (11h00 PM), Hayford, ubwo yakoraga ikizamini kuri murandasi akoresheje telephone ye kubera ifungwa ry’amashuri bitewe n’icyorezo cya koronavirusi, yavuze ko yahamagawe kenshi na Serwaa (wa mugore) amusaba ko yampuha amafaranga yo kugura pamperisi (pampers) y’umwana.

Nyamara kubera ko Hayford yakoraga ikizamini akoresheje telephone ye, uko guhamarwa byari buri kanya na Serwaa byaje kumutesha umutwe nuko aza kwemera ko ayo mafaranga aza kuyamuzanira iwe mu rugo.

Rero naje kujya iwe mu rugo ahagana saa 11h00 PM nuko ngezeyo ampa agatebe ndicara. Ako kanya nkimara kwicara hahise haza umuntu aturuka inyuma yanjye ankubita urushyi mu maso.

Nahise ngwa hasi nuko wa muntu akomeza kunkubita inshyi nyinshi kugeza ubwo natangiye no kuva amaraso mu maso, mu gihe umugore we yarari hafaho andeba anashyigikiye umugabo ku nkubita.

Natakarijemo telefone yanjye. Byasabye kwirukanka ndahunga mpugira mu gihuru cyari hafaho ntinya ko banyicira mu nzu.

Yavuze ko yahise ageza ikibazo cye kuri sitasiyo ya Polisi wa mugabo wamukubise akoraho, yongeraho ko kubera ubwoba yari afite ko atazabonera ubutabera kuri iyo sitasiyo, niyo mpamvu ikibazo cye yakigejeje no mu itangazamakuru.

Ibitekerezo

  • Bigaragara ko umugore yamugambaniye, kuko umugore w’umuyobizi wabuze pempers !!!, cyangwa se uwo mwana akaba ari uwe.

    Yarabikwiye!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa