skol
fortebet

Umupadiri wasambanyaga abana b’abanyeshuli akanategura ibirori by’ubusambanyi yahagaritswe

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Ihuriro ry’abashumba ba kiliziya gatolika muri Kenya ryahagaritse umupadiri wakoreraga mu gace kitwa Githunguri muri Kiambu, wari umaze igihe kinini asambanya abakobwa b’abanyeshuli,abagore bubatse ndetse yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi mu mahoteli.

Sponsored Ad

Uyu mupadiri utavuzwe amazina yahagaritswe ku murimo we w’ubushumba mu gihe kitazwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abagore mu gace yakoreragamo umurimo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abasenyeli muri Kenya witwa John Cardinal Njue yamaze kuzuza inzandiko zihagarika uyu mupadiri arangije azohereza I Roma kwa papa.

Uyu mupadiri bivugwa ko akiri muto,yatangiye gukora amahano akimara guhabwa inshingano,aho yinjizaga mu nzu yabagamo abakobwa uko ashatse.

Uretse kwinjiza abakobwa akabasambanya,uyu mupadiri yashinjwe ko yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi aho abakobwa banywaga inzoga bakabyina bambaye ubusa, akabasambanya.

Uyu mupadiri yashinjwe ko yigeze gutegura ikirori muri hoteli,abakobwa bacyitabiriye bakarushanwa koga bambaye ubusa.

Ibitekerezo

  • Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri benshi cyane bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa