skol
fortebet

Umupadiri winjiye muri Katederali ya Notre Dame de Paris iri gushya akarokora ikamba ry’amahwa bambitse Yesu yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Umupadiri witwa Jean-Marc Fournier ari gushimirwa na benshi kubera ukuntu yinjiye muri katederali y’amateka ya Notre Dame de Paris iri gushya,akuramo ikamba ry’amahwa ryari rigiye gushya n’ibindi bintu ndangamurage byari biri muri iyi nyubako yahiye kuwa 15 Mata 2019.

Sponsored Ad

Jean-Marc Fournier yafashwe nk’intwari kubera ukuntu atikunze,akinjira muri iyi nzu imaze imyaka 850 yubatswe agakuramo iri Kamba ry’amahwa bambitse Yesu ku ngoma y’Abaromani.

Uretse kuba Jean-Marc Fournier yatabaye iri Kamba ry’amahwa,muri 2015 nabwo yakoze igikorwa cy’ubutwari,yinjira mu nzu yitwa Bataclan ibyihebe bya ISIS byiciragamo abantu,atabara bamwe.

Uyu mupadiri ukuze,yatabaye iri Kamba ry’amahwa ndetse akura muri iyi katederali ya Notre Dame de Paris yarimo gushya, akuramo n’amasakaramentu yari yejejwe.

Uyu mupadiri yahoze ari umusirikare ndetse ngo yigeze kurokoka agatego (ambush) we na bagenzi be batezwe n’abanya Afghanistan,abagera ku icuma basizemo ubuzima .




Padiri Fournier yatabaye ikamba ry’amahwa bambitse Yesu

Ibitekerezo

  • Abantu tujye twitondera ibyo amadini avuga.Urugero,Abaslamu bavuga ko Kaaba iba mu mujyi wa Maka yubatswe na Adamu.Ngo Muhamadi nawe yagiye mu ijuru aturutse I Yerusalemu.Abagatolika nabo bavuga ko Petero ari Paapa wa mbere.Nyamara ntaho bible ibivuga.Ibi byo kuvuga ngo ririya ni Ikamba bambitse Yesu,ni ikinyoma.Ni ikintu bikoreye bavuga ko ari ikamba rya Yesu.Mwibuke ko bavuga ngo bafite imyenda ya Yesu!! Baba bashaka gusa kwamamaza idini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa