skol
fortebet

Umupfakazi yaguye mu kantu nyuma yo kumenya ko umwana we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be 2

Yanditswe: Sunday 17, May 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Nigeria, umupfakazi yaguye mu kantu ubwo yamenyaga amahano yakorewe mu rugo n’abana be yibyariye, ahitamo kugisha inama z’uko agomba kubyifatamo amaze kumenya uburyo umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri.

Sponsored Ad

Iyi nkuru iteye agahinda yamenyekanye binyuze ku muntu ukoresha urubuga rwa twitter ku izina rya @loveth0406, nyuma yuko uyu mugore yohereje anyuze ku butumwa butaziguye asaba ko yasakawa kugirango agirwe inama y’ibyo yahuye nabyo mu muryango we.

Mu butumwa bwe agisha inama, uwo mupfakazi yagize ati:“Ndi umupfakazi w’imyaka 52 y’amavuko nkaba na mama wabana batatu, umuhungu wimyaka 17 n’abakobwa babiri, umwe ufite imyaka 15 n’undi ufite imyaka13 y’amavuko. Ndi umukozi wa leta ariko mu muryango mpuzamahanga kandi ndi umukirisito w’ukuri.

Ntabwo nkwandikiye nshaka umugabo, ahubwo nkoherereje akababaro kavuye ku mutima wanjye nsaba ababyeyi bose kungira inama.

Mu byukuri, mbana n’abana banjye batatu, mu rugo rwanjye. Mubusanzwe nirirwa ku kazi umunsi wose usibye mu mpera z’icyumweru nibwo mba ndi mu rugo umunsi wose..

Kandi kuva ubutegetsi bwahagarika amasomo, nabujije abana banjye gusohoka, baguma mu rugo kuva byatangira, gusa hari umukobwa uza gukora amasuku yarangiza akigendera. Naho ku bana, mbakurikiranira hafi ariko ariko uyu munsi natunguwe n’ibiri kuba.

Buri kwezi nsuzuma ko abakobwa banjye bameze neza, kuko umukuru muri bo akunze kuribwa munda iyo ameze neza, cyane cyane mbere yuko agiye kujya mu mihango, kandi buri gihe ndabimenyerey nkaba nzi n’uko mbyitwaramo.

Ariko bidasanzwe, muri Mata ntacyo yigeze yerekana, ahubwo nabonye ibimenyetso bya mbere byo gutwita, nuko ejo hashize mu gitondo musaba kunkusanyiriza inkari, nzipimye bigaragara ko aribyo koko atwite.

Nta byinshi byanyeretse, nimugoroba nibwo nasubiye mu cyumba cye kugira ngo tuganire twitonze kugirango menye uwamuteye iyo nda.

Icyantangaje cyane ni uko n’amarira mu maso, yambwiye ko ari musaza we, kandi ko kuva amasomo yahagarikwa aribyo birirwa bakora mu rugo iyo ntahari, ndetse na murumuna we.

Nibwo nahise nibuka ko nawe amaze igihe atajya mu mihango, kuko yatangiye kuyijyamo afite imyaka 11 y’amavuko. Ubwo nahise mfata icyemezo cyo kumupima, ikibabaje ni uko nasanze aribyo nawe atwite.

Nkuko bisanzwe nta burakari nitonze, nahamagaye umuhungu wanjye mubaza uko byagenze. Ubwe yiyemereye ukuri hamwe na bashiki be. Kuva iryo joro yahise ahunga ava mu rugo, ndabwo ndongera kumenya amakuru ye, nkeneye inama zanyu rwose, ndumiwe, ndabona inzozi zanjye zangiritse nyuma y’imyaka myinshi yo kwiyegurira Imana.

Umugabo wanjye yitabye Imana muri 2009 kuva icyo gihe ninjye ushinzwe buri byose.

Sinzi icyo nakora, ndashaka kubona abana banjye bakurira hamwe bakaba abantu bakwiyitaho ubwabo, gusa bitewe n’ibiri kumbaho, nta mbaraga nsigaranye muri njye.

Natekereje gukuramo izo nda zose ariko ndi umwizera kandi kwizera kwanjye ntikubinyemerera.

Nkeneye inama yawe rwose.”

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza, wa mubyeyi we ukwiye kwihangana cyane kuko icyo kibazo kirakomeye kandi na none kiroroshye, ugomba kwegera abanyamategeko bakubwira uko amategeko abivuga kuko ndakeka ko itegeko rivugako guterwa inda n’umuntu mufitanye isano ujya mu rukiko bakabyemeza ko koko iyo nda yayitewe nuwo bafitanye isano rya hafi, ariko ibyo ubikora iyo wowe ubwawe ubishaka ko bayikuramo hanyuma rero ubwo urukiko ruguha icyangombwa ukajya kwa muganga bakayikuramo. ariko icyambere nukwegera abanyamategeko bakakugira inama

    Murakoze

    Mubyeyi birabaje nk umubyeyi rwose ariko izere Imana ureke abana babyare kuzikuramo nawo n undi muvumo hari ibyiringiro ko abo bana ariwo mugisha wawe ese uzikuyemo noneho ntibazabyare nyuma yaho uzabasobanurira iki nk umubyeyi ese uzabaho nta mwuzukuru ugira byihanganire kdi ukomere kuko hari impamvu byabaye Imana irakuzi neza niba uyisenga komeza inzira wihaye yo gukunda Imana nayo izagukorera ibikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa