skol
fortebet

Umupilote yakomewe amashyi menshi n’abatuye isi kubera ukuntu yaparitse indege yari yananiranye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Umupilote ari kuririmbwa ku isi yose kubera ibitangaza yakoze aparika indege n’izuru ryayo nyuma y’aho yari yanze guparika neza ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cya Myanmar.

Sponsored Ad

Uyu mupilote yari atwaye indege itwaye abagenzi,ari kugerageza guparika irananirana byatumye ayiparika icuramye izuru ryayo rishinze mu butaka.

Captain Myat Moe Aung wari uyoboye iyi ndege yazengurutse iki kibuga asaba abashinzwe kuyobora indege ko ipine ryayo ry’imbere riri hasi,bamubwira uko abigenza ngo aparike ariko biranga byatumye aparika iyi ndege icurumye izuru ryayo rishinze mu butaka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,taliki ya 12 Gicurasi 2019.

Abayobozi ba kompanyi y’iyi ndege bahise bakomera amashyi uyu mupilote wabo bamubwira ko yakoze akazi keza.

Ubwo uyu mupilote yari ageze ku kibuga cya Mandalay airport mu mujyi wa Yangon,ipine ry’imbere ryamutengushye ariyo mpamvu iyi ndege yayiparitse izuru ryayo rishinze mu butaka.

Abashinzwe kuyobora iyi ndege bagize bati “Capitain Myat Moe Aung yubahirije amabwiriza yo guparika indege mu buryo butunguranye,amena benzene hasi kugira ngo agabanye ibiro by’indege.”

Ntabwo hatangajwe abantu bari muri iyi ndege yaparitse nabi gusa abayizi bavuze ko itwara abantu kuva kuri 96 kugeza kuri 114.

Iyi ni impanuka ya kabiri ibaye muri Myanmar mu cyumweru kimwe kuko indege ya Biman Bangladesh Airlines yaparitse nabi kubera umuyaga wari mu mujyi wa Yangon,ikomeretsa abagera kuri 17.


Ibitekerezo

  • Iyi nkuru ntabwo isobanuye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa