skol
fortebet

Umupolisi wa Uganda yarashe mugenzi we aramwica maze akomeretsa undi

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umupolisi wo mu gihugu cya uganda witwa Ezekiel Mapun yarashe bagenzi be 2 mu mpera z’icyumweru gishize, barimo Dennis Mangusho ndetse na Sandra Bumbi, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
Uyu mupolisi ukorera mu gace ka Bukashacha, mu karere ka Mbale, yarashe aba bagenzi be mu gihe bari mu bukwe kuwa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017.
Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Mansur Sowedi yasobanuye ko uyu mupolisi yarashe bagenzi be nta nzika bari bafitanye ndetse ko atabishakaga kuko (...)

Sponsored Ad

Umupolisi wo mu gihugu cya uganda witwa Ezekiel Mapun yarashe bagenzi be 2 mu mpera z’icyumweru gishize, barimo Dennis Mangusho ndetse na Sandra Bumbi, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mupolisi ukorera mu gace ka Bukashacha, mu karere ka Mbale, yarashe aba bagenzi be mu gihe bari mu bukwe kuwa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Mansur Sowedi yasobanuye ko uyu mupolisi yarashe bagenzi be nta nzika bari bafitanye ndetse ko atabishakaga kuko byabaye ubwo imodoka yari ibatwaye yahagaze ahari habereye ubukwe ngo bavemo bage gucunga umutekano waho nk’uko bisanzwe, ubwo yakoraga ku mbarutso isasu rikavamo atabiteguye gusa bikaba byaratewe n’uburangare no kutita ku bikoresho bye byo mu kazi.

Nubwo uku kurasana kwabaye nk’impanuka, ipererza rirkomeje ngo hamenyekane niba koko ari impanuka cyangwa hari ikindi kibyihishe inyu,a.

Si ubwa mbere havugwa kurasana mu gipolisi cya Uganda, kwirasa ndetse n’ibindi bisa no kudakoresha neza intwaro bahabwa ngo bacunge umutekano uko bikwiye.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, nibwo na none umwe mu bapolisi ba Uganda, Bernard Ibanda yirashe mu kuguru akajya kwa muganga nabwo bikaba byaratewe n’uburangare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa