skol
fortebet

Umupolisikazi yabaye icyamamare kubera gufotorwa ari konsa umwana w’umugore wari urembye cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Umupolisikazi ukomoka muri Argentina witwa Celeste Ayala urinda ku bitaro bivura abana bya Sor Maria Ludovica biherereye mu mujyi wa Buenos Aires, yamamaye hirya no hino mu binyamakuru kubera igikorwa cy’urukundo yakoze ari mu kazi ke akonsa umwana warimo arira cyane kubera inzara yari afite kuko nyina umubyara yari arwaye.

Sponsored Ad

Uyu mupolisikazi yatunguye benshi ubwo yonsaga uyu mwana ari mu kazi nyuma y’aho abaganga bari banze ko uyu mwana abonana na nyina wari urwaye cyane bavuga ko asa nabi.

Ayala yasabye abaganga ko yakonsa uyu mwana w’umuhungu kubera ko bari bahuze bari kuvura nyina bituma bamwima amahirwe yo konswa na nyina.

Uyu mupolisikazi wabaye icyamamare yabwiye abanyamakuru ko yabonye abaganga ntacyo bari bitayeho kandi uyu mwana tyari aria kurira kubera inzara bituma agira impuhwe aramwonsa.

Yagize ati “Nabonye ko umwana yari ashonje cyane ndetse abaganga bahuze mbasaba ko namwonsa kugira ngo aceceke.Nagize impuhwe nyinshi kubera ukuntu umwana yariraga cyane ari gushyira intoki ze mu kanwa.Abantu bagakwiriye kwamagana ikintu kibabaza abana.”

Mugenzi w’uyu mupolisikazi niwe wamufotoye ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga none kuri ubu iri guca ibintu hirya no hino byatumye Ayala asabirwa ibihembo by’ishimwe kubera umutima utabara yagaragaje.

Polisi ya Argentina yashimye Ayala ndetse babinyujije kuri Twitter basaba abandi bapolisi kumwigiraho bakaba intangarugero ku bantu bashinzwe gucungira umutekano.

Ibitekerezo

  • Ibi ibyo imana yacu yitwa Yehova idusaba:Gukundana.Ikibabaje nuko abantu batuye isi bakora ibyo imana itubuza:Bararwana mu ntambara,barasambana babyita gukundana,bariba,etc...Niyo mpamvu isi ari mbi kuva na kera.
    Ese mwaba muzi UMUTI wabyo?Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira.Bizagenda nko ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga imana.Ni Yesu ubwe wabisobanuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa