skol
fortebet

Umurabyo wahagaritse umukino nyuma yo gukubita abakinnyi 4 bagata ubwenge

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Jamaica haravugwa inkuru ibabaje y’abanyeshuli bane bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu kibuga bigatuma bajyanwa igitaraganya kwa muganga,umukino ugasubikwa.

Sponsored Ad

Uyu murabyo utangaje wakubise aba bakinnyi ubwo bari mu gice cya kabiri cy’umukino birangira uyu mukino usubitswe igitaraganya aba bakinnyi bajyanwa kwa muganga.

Uyu murabyo wakubise aba banyeshuli bo ku kigo cyitwa Wolmer’s Boys School na Jamaica College,bakiniraga kuri stade yitwa East field mu mujyi wa Kingston.

Uyu murabyo wakubise aba bakinnyi ku munota wa 84 w’umukino,bituma abagera kuri 4 barimo 2 kuri buri ruhande bikubita hasi bata ubwenge.

Uwitwa Terrence Francis niwe wahazahariye cyane kuko yajyanwe kwa muganga amerewe nabi cyane.Umusifuzi witwa Karl Tyrell yahise ahagarika umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa