skol
fortebet

Umurambo wa Mukiza umunyarwanda wiciwe muri Uganda washyikirijwe u Rwanda

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’Umunyarwanda witwa Mukiza wishwe akubiswe inyundo mu mutwe, yiciwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda, washyikirijwe u Rwanda ku mupaka wa Cyanika kuwa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020.

Sponsored Ad

Uyu Munyarwanda witwa Mukiza yari asanzwe akorera akabari kitwa ’Club de Zone’ aho yiciwe na mugenzi we witwa Kazungu Edison nyuma y’ubushyamirane bagiranye.

Erasmus Sanyu wari uhagarariye Uganda muri uyu muhango nk’uko Chimpreports yabitangaje, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Mukiza wari usanganwe ubwitonzi. Gusa yemeje ko Kazungu wamwishe yatorotse, akaba agishakishwa.

U Rwanda narwo rwasabye Erasmus Sanyu gukomeza kurusangiza amakuru ajyanye na Kazungu ushakishwa.

Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo ubuyobozi bwa Uganda bwamenyesheje u Rwanda ko Mukiza yishwe.

Ibitekerezo

  • Nukwihangana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa