skol
fortebet

Umuraperi Ludacris mu rwego rwo guhunga intambara hagati ya Amerika na Iran we n’umuryango we bafashe ubwenegihugu muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Christopher Brian Bridges uzwi nka Ludacris nkuko yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram, ubu yamaze guhabwa ubwenegihugu bwo muri Gabon muri Afrika, igihugu umugore we Eudoxie Mbougiengue akomokamo.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka myinshi yibera muri Amerika, Nkuko yabitangaje uyu muraperi wo muri Amerika yagize ati” Gutangira umwaka mushya hamwe n’ubwenegihugu bushya. Afrika , byemewe n’amategeko ubu ndi Momma hamwe n’abana. Impano ikomeye nk’igihembo cy’imyaka icumi ihabwe @eudoxie (umugore we)”.

Yakomeje agira ati”Byemewe n’amategeko ndi umuturage wizewe wa Zamunda. Uyu ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye hamwe na Wakanda”

Ubusanzwe umugore ndetse n’abana batatu ba Ludacris basanzwe ari abenegihugu ba Gabon, igihugu giherereye ku nkengero z’uburengerazuba bw’umugabane wa Afrika. Abafana ba Ludacris bishimiye cyane iki gikorwa nkuko babigaragazaga batebya bavuga ko iki ari igisubizo ku rupfu rw’uwahoze ari umusirikare ukomeye wo mu ngabo za Iran Gen. Qassem Soleimani.

Bagize bati”Uyu muraperi abonye ubwenegihugu bwa Gabon kugira ngo yirinde kujya ku rutonde rw’intambara hagati ya Iran n’ Amerika.”

Umuhanzi Ludacris udahwema kugaragaza ko aterwa intimba n’akababaro abakurambere bo ku mugabane wa Afrika bagize mu gihe bakoreshwaga imirimo y’uburetwa na ba Mpatsibiguhu bo ku mugabane w’Uburayi bazwi nk’Abazungu, akaba aherutse gutangaza ko adatewe ubwoba nagato n’abakoze ibyo.

Yagize ati” Abakurambere bacu ntibigeze barekera kwizera kwabo. Ntabwo mushobora gufunga muri gereza ibitekerezo na roho byacu. Banteye imbaraga zo kugaruka. Ubu maze kurangiza uruziga kandi nanone ntangiye urundi ruziga rushya. Imigozi baduhambirizaga ubu yaracitse uyu ni umwaka wo kugaruka.”

Twabibutsa ko ibyamamare bitandukanye bikomeje kugandukira umugabane w’inkomoko yabo wa Afrika. Ibi bibaye nyuma yuko Idriss Elba icyamamare mu bya Cinema usanzwe ari Umwongereza, vuba aha yahawe igihembo cy’ubwenegihugu bwa Sierra Leone, aho ise umubyara akomoka. Ibi yabihawe mu Kuboza kwa 2019 ubwo yari yaje bwa mbere kw’ivuko ry’umubyeyi we.

Yagize ati “iki ni ikimenyetso cy’ icyubahiro gikomeye cyane nkuye mu gihugu nkomokamo”

Twabibutsa ko igihugu cya Gabon umuraperi Ludacris aherewe ubwenegihugu, kiza ku mwanya wa munani mu bihugu bicukurwamo amavuta na peteroli nyinshi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa