Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 6380 0

Shefu Nishemezwe wari umwe bagize itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida Nkurunziza Pierre, Brigade Spéciale de Protection des Institutions yirashe ahita apfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari ufite ipeti rya Kaporali yakoresheje imbunda yakoreshaga mu kazi akirasa ahita agwa aho ku biro bya Perezida Nkurunziza.

Col. Gaspard Baratuza , Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza ngo bamenye icyateyeye uyu musirikare kwirasa.

Uyu musirikare wirashe yari amaze amezi atandatu avuye mu butumwa bw’amahoro muri Santrafrika. Umuvugizi avuga ko bataramenye neza icyamuteye gukora ibyo.

Caporal Nishemezwe avuka mu ntara ya Muramvya, asize umugore n’abana 4, nyuma yo kwirasa. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.

Ni kunshuro ya kabiri umwe mu basirikare barinda umukuru w’igihugu akoze ibintu nk’ibi kuko muri Kamena 2016, undi musirikare nawe yirashe amaze gukomeretsa mugenzi we.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mgr Thadee Ntihinyurwa yaraswe ibigwi [AMAFOTO]

Perezida w’Inama y’Abepesikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yavuze...
23 September 2017 Yasuwe: 1366 0

Indege ya Papa Francis yahinduye amayira bitewe umuyaga wiswe Hurricane...

Amakuru aturuka I Vatican aravuga ko indege itwara umushumba mukuru wa...
7 September 2017 Yasuwe: 1741 0

Umukobwa wiyemeje kuzengeruka isi na moto ari mu Rwanda [amafoto]

Umukobwa w’ imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Ukraine wiyemeje kuzengeruka...
6 September 2017 Yasuwe: 4274 1

Burundi: Kwimura abarimu byateje impagarara

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu gihugu cy’ u Burundi...
6 September 2017 Yasuwe: 1413 0

Félix Tshisekedi yasabye abo bafatanyije urugamba guhirika ubutegetsi bwa...

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira...
6 September 2017 Yasuwe: 675 0

Burundi: Hakozwe indangaminsi y’ uko impunzi zizataha

Leta y’ u Burundi ifatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rishinzwe...
6 September 2017 Yasuwe: 532 0