skol
fortebet

Umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus muri Koreya ya Ruguru yishwe bunyamaswa n’ubutegetsi

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umwe mu barwayi ba mbere ba Coronavirus muri Koreya ya Ruguru yishwe bunyamaswa araswa n’ubutegetsi nyuma yo guhabwa akato yarangiza akagasohokamo agiye mu bwogero rusange.

Sponsored Ad

Muri Koreya ya Ruguru, bivugwa ko Leta ishobora kuba yarogeje ubwonko abaturage bayo ibemeza ko ubudahemuka ku ishyaka ry’abakozi n’umuyobozi w’ikirenga Kim Jong Un butanga ubudahangarwa kuri iyi virusi.

Nk’uko byatangajwe na Secret Beijing, umusobanuzi w’imbuga nkoranyambaga utatangajwe amazina, gusa uvuga ko ari umusesenguzi ku bibazo by’Ubushinwa, yemeje ko umurwayi wa mbere muri iki gihugu cya Koreya ya Ruguru yishwe arashwe.

Ni inkuru yemejwe kandi na IB Times, urubuga rw’amakuru mu rurimi rw’icyongereza, aho .rwamaze gutangaza ko Kim Jong Un bivugwa ko yategetse iyicwa ry’umurwayi wa mbere wa coronavirus muri iki gihugu, ngo akaba yararashishijwe indege.

Mu cyumweru gishize nibwo byahwihwiswaga ko umurwayi yavuye mu kato kugira ngo asure ubwogero rusange akicwa azira kubikora, akaba yari yaranduriye iyi virusi mu Bushinwa, hanyuma akaza kuyizana i Pyongyang muri Koreya ya Ruguru, aho yabwiye OMS ko yapimishije abantu 141 bakekwaho kuba barwaye coronavirus, kandi ko byose byaje ari bibi.

Iyi nkuru iracyatera imbere kandi haracyariho ibisobanuro birambuye ku murwayi wa Coronavirus wishwe na Koreya ya Ruguru.kuri ubu, IB Times yatanze konte ya twitter itazwi yitwa “Ibanga rya Beijing”, ivuga ko ifite amateka yo gutanga raporo neza.

Ibi bikaba byatumye abantu batangira kuvuga ko gutinya coronavirusi byaba biri mu byatumye Kim Jong Un atajya ahagaragara mu byumweru bike bishize.

Ibitekerezo

  • Muli Koreya ya Ruguru,abaturage bafata president wabo nk’imana.Ntabwo basenga cyangwa ngo bemere Imana dusenga.Akazi niyo mana yabo.Bene aba,kimwe n’abandi bose batita ku bintu byerekeye Imana,bakibera gusa muli shuguri,gushaka amafaranga,etc...,bible ivuga ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,zitegereje kubagwa.
    Niko bizagenda.Ku munsi wa nyuma,Imana izarimbura abantu bose batayishaka,ahubwo bakibera mu byisi gusa.Wasoma Zefaniya igice cya kabili,umurongo wa 3.

    aho kugirango hapfe benshi havamo umwe abandi bagasigara ari bazima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa