skol
fortebet

Umurwayi yishwe na mugenzi we amuziza kugona cyane akamubuza gusinzira

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Eileen Bunting w’imyaka 65,ukomoka mu Bwongereza, wari urwaye cyane yakubiswe na mugenzi we bari kumwe mu bitaro aramwica amuhora ko yagonaga cyane aryamye.

Sponsored Ad

Eileen Bunting wari urwariye mu bitaro bya Hull Royal Infirmary mu Bwongereza,yakubiswe icupa ku mutwe na mugenzi we babanaga mu cyumba kimwe nyuma yo kugonera mu bitaro akananirwa gusinzira.

Uyu mugore yari yorohewe ndetse ari busezererwe mu gitondo,aza gukubitwa iri cupa mu mutwe ahita apfa.

Abaganga bavuze ko uyu mwicanyi yabanje gufunga iki cyumba kugira ngo hatagira uwinjira ataramwica.

Eileen wishwe kuwa 22 Werurwe 2019,yari yubatse ndetse amaranye imyaka 47 n’umugabo we wababajwe cyane n’urupfu.

Umwe mu bantu bari muri ibi bitaro niwe wemeje ko uyu mugore yishe Eileen abitewe no kurakazwa n’uko yagonaga cyane ko ngo yari yabivuze mbere y’aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa