skol
fortebet

Umuryango wa Barack Obama waguze akayabo inzu nziza cyane ku kirwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa giherereye muri Leta ya Massachusetts ikaba ari inzu neza iherereye ahantu ushobora kureba neza mu nyanja aho yatwaye akayabo ka miliyoni 11.75 z’amadolari.

Sponsored Ad

Iyi nzu iri ku buso bugari bwa metero kare magana atandatu na mirongo ine n’ibice makumyabiri n’umunani (640.28) aho bivugwa ko ighurwa ryayo ryagizwemo uruhare na James F. Reynolds wakoranye na president Barack Obama ubwo yari umusenateri wa leta ya Illinois, iyi nyubako ikaba iguzwe mu gihe umufasha wa Barack, Michelle aheruka kugurisha amakopi menshi y’igitabo “Becoming” kivuga ku buzima bwabo ubwo bari muri White house.

Ikinyamakuru People cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gihamya ko iyi nzu yaguzwe ku wa gatatu ushize ndetse ikaba ari inyubako irimo ibyumba birindwi byo kuraramo ikagira n’ibyumba birindwi byo kogeramo ndetse byananditswe ko iyi nyubako aba bombi babanje kuyikodesha mbere yo kuyishyura ngo yitwe iyabo bwite.










Ibitekerezo

  • Ufite inkwi arya ibihiye.Abakire bimara agahinda!!! Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa