skol
fortebet

Umuryango wa Dr Kizza Besigye wibasiwe kubera imyitwarire y’umuhungu we itiyubahishije(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize, nibwo umuhungu w’umunyepolitiki muri Uganda Dr Kizza Besigye, Anselm yasoje amasomo mu ishuri rya Choate Rosemary Hall, muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, mu muhango waranzwe n’ibirori bidasanzwe uyu musore yari kumwe mo n’umuryango we ariko nyuma akagaragara anywa itabi ku buryo budasanzwe, ibintu byavugishije abatari bacye babashije kumubona. Nyuma y’uko amafoto y’uyu musore wagaragaje ibyishimo anywa itabi akwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, nibwo umuhungu w’umunyepolitiki muri Uganda Dr Kizza Besigye, Anselm yasoje amasomo mu ishuri rya Choate Rosemary Hall, muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, mu muhango waranzwe n’ibirori bidasanzwe uyu musore yari kumwe mo n’umuryango we ariko nyuma akagaragara anywa itabi ku buryo budasanzwe, ibintu byavugishije abatari bacye babashije kumubona.

Nyuma y’uko amafoto y’uyu musore wagaragaje ibyishimo anywa itabi akwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangiye no kwibasira umuryango wa Dr Kizza Besigye n’umugore we Winnie Byanyima, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter, aho bagarukaga cyane ku myitwarire y’umwana wa bo ijyanye no kunywa itabi ndetse n’imisatsi ya deredi bavuga ko bitari bikwiye ku muryango ukomeye nk’uriya.

Ni muri urwo rwego uwitwa Brian B. Bakampa, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati”nshuri Dr Besigye n’umugore we Byanyima, umuhungu wanyua ateye ubwoba uko agaragara anywa itabi n’imisatsi iboshye, iyi myitwarire iragayitse rwose.”

Ibi rero ntibyaje kurekera aho kuko nyina wa Anselm, Winnie Byanyima na we yatayeho agasubiza uwamwandikiye agaya imyitwarire y’umwana we, aho yaje na we agira ati”Buri gahugu kaagira umuco wa ko akandi uwako, kunywa itabi nyuma y’ibirori byo kwishimira intsinzi biremewe ku mugabane w’u Bulayi, ubwo rero ibyo sibyakabaye ikibazo nubwo turi ko itabi atari ryiza ku buzima.”

Uyu mukore unazwiho kuba ari umuyobozi mukuru Nshingwabikorwa wa of Oxfam International, yakomeje ashyigikira umuhungu we ku byo yagaragaje mu rwego rwo kwishimira ko asoje amasomo agira ati”biriya bisobanura ko hari indi paji y’ubuzima umuntu aba yimukiyeho.”

Uyu mugore wa Dr Bsigye yagaragaje ko mukuri, ibyo umuhungu we yakoze nta kosa rinini ririmo mu gihe hari icyo bisobanura nubwo byaba bitemewe bitewe n’imico y’aho akomoka, ariko ko aho yabikoreye byemewe cyane ndetse.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakoresheje ibirori ku itariki ya 28 Gicurasi 2017, ubwo yasozaga amasomo mu myaka ine yari amaze mu Bwongereza, ariko nyuma aza kuba nk’insanganyamatsiko yo kuganiraho ahantu hose hatandukanye kubera uburyo yigaragaje.

Ibitekerezo

  • Mubyeyi ubuse uri umukiristu ukungamo iyo ngeso mbi ejo niyicwa ni biyobya bwenge ngo ni museveni umwivuganye mu bwire ububi bwitabi si gusa wasanga afata ni ryi ntambaraga uwigize agatebo ayora ivu bana baba yobozi muri icyitegererezo cyejo hazaza uzata ikizere urarata deredi cyokora ababyeyi baruha, uzi igisigaye ubu abasore bagiye kumwigana kandi biriya nugupfa uhagaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa