skol
fortebet

Umuryango wahambwe n’inkangu watabawe n’ubutumwa bugufi bohereje bavuga ko ari bazima

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Philippines mu gace ka Naga City habaye ikiza gikomeye cy’inkangu cyahitanye abantu barenga 5 ndetse kirimbura inzu 12 aho umwe mu muryango w’abantu 6 warokowe n’ubutumwa bugufi bandikiye umwe mu bayobozi bo muri aka gace ubabwira ko ari bazima nubwo bahamwe n’iyi nkangu.

Sponsored Ad

Nyuma y’imvura ikomeye yibasiriye ikirwa cya Cebu muri Philippines,umusozi waridutse ,utwara amazu menshi bamwe bahasiga ubuzima ariko umuryango umwe wari wahambwe n’inkangu woherereje ubutumwa ubuyobozi bwari buhangayitse butangiye gucukura bubabwira ko ari bazima ndetse bari munsi y’ubutaka.

Aba bantu bahise batangira gushakishwa birangira babonetse ari bazima nyuma y’imbaraga zkoreshejwe n’abari bashinzwe kurokora abantu.

Abantu 5 nibo bamaze kuboneka bapfuye barimo umwana w’imyaka 4 gusa abarenga 100 bamaze gutakaza amazu yabo yangijwe bikomeye n’iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa