Umusarani wa zahabu uherutse kwibwa mu Bwongereza ukomeje gufungisha abantu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 3046

Abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe.



Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari esheshatu y’u Rwanda).

Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga ’America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani "byangije inzu bikanahateza umwuzure" kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer - umuvandimwe wa Churchill - uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.

Yagize ati: "Ntawe byakorohera kucyiba".


Inzu y’amateka uyu musarani wibwemo

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muri Zimbabwe hashyizwe hanze inoti nshya mu rwego rwo kugabanya ibura...

Banki Nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko kuri uyu wa 11 Ugushyingo iraza...
11 November 2019 Yasuwe: 1146 0

FARDC yafatanye impapuro zirimo amabanga akomeye Gen.Afurika wayoboraga...

Kuwa Gatandatu taliki ya 09 Ugushingo 2019 nibwo FARDC yatangaje ko yishe...
11 November 2019 Yasuwe: 4712 0

Abanya Kenya barasaba ko bamwe mu bayobozi bafungwa kubera icuruzwa...

Iperereza rya televiziyo NTV yo muri Kenya ryerekanye ko kudakurikirana...
11 November 2019 Yasuwe: 1389 0

Bolivia: Perezida Morales wari umaze imyaka 14 ku butegetsi yegujwe...

Perezida Evo Morales wa Bolivia yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 14...
11 November 2019 Yasuwe: 851 0

Umwarimu wo mu Burusiya yemeye ubwicanyi asanganywe amaboko y’umugore mu...

Umwarimu w’amateka wa kaminuza uzwi cyane wo mu Burusiya yemeye ko yishe...
10 November 2019 Yasuwe: 1946 0

FDU-Inkingi yasimbuje Victoire Ingabire, imwifuriza amahirwe masa mu...

Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rivuga ko ryamenye...
10 November 2019 Yasuwe: 4623 0