skol
fortebet

Umusaza n’umukecuru bizihije isabukuru y’imyaka 52 bamaze babana batarabyara bategereje ibitangaza by’Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore n’umugabo, bizihije imyaka 52 y’urushako, aba bombi muri iyo myaka yose y’umunezero ngo babuze urubyaro ariko na nubu baracyategereje uruhinja rw’umugisha ruzaturuka kubitangaza Imana ikora.

Sponsored Ad

Esther Makume n’umugabo we, Igbo Nathan bamaranye imyaka 52 bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, abaganga bemeje ko umugore ari muzima ashobora kubyara, ikibazo gifite umugabo ariko nanubu baracyategereje agahinja.

Aba bombi bakomoka muri Nigeria, nubwo iyo myaka yababereye iy’umunezero murukundo rwabo, gusa ntibahiriwe n’urubyaro kuko urukundo rwabo rutashibutsemo umwana uzajya abita ababyeyi.

Bemezako mu myaka bamaranye babanye neza, ndetse ngo ntawigeze acibwa intege nuko babuze urubyaro gusa ngo imiryango yabo niyo yagiye ishaka kubavangira kubera kutabyara.

Uyu mugore Esther nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija Post, yavuzeko bagiye kwa muganga bagasanga we ashobora gutwita ndetse akaba yabyara ariko ngo ikibazo cyabaye ku mugabo, avugako muri iyo myaka yose yirinze kuba yahemukira umugabo we ngo abe yamuca inyuma nubwo ahora yifuza urubyaro.

Aba bombi bemezako mugihe bakiri ku isi, ngo baracyategereje umwana w’umugisha kuko bizera Imana kandi bakaba bemerako ikora ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa