skol
startimes

Umusaza yakase ubugabo bwe nyuma yo gushinjwa n’umuryango kubukoresha ahaza abagore n’abapfakazi bo mu Mudugudu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 October 2020 Yasuwe: 3021

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko yahisemo gukata ubugabo bwe abukuraho nyuma y’umujinya yatewe n’abo mu muryango we wamushinjaga ko yabuikoresheje mu guhaza abagore n’abapfakazi bo mu Mudugudu.


Uyu musaza w’imyaka 70, umuhinzi w’icyayi ukomoka mu gace ka Getarwet mu karere ka Bureti, mu ntara ya Kericho, muri Kenya, kuri ubu arima arwana n’ubuzima bwe mu bitaro bya Litein Mission Hospital nyuma yo kwikata ubugabo bwe.

Umuyobozi wungirije wa Getarwet, Sylvester Sigei, wemeje ibyabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020, yavuze ko uyu musaza yafashe icyuma cyo mu gikoni atemagura ubugabo bwe nyuma y’uko umuryango we wamushinje ko “abukoresha mu guhaza” abagore bo mu mudugudu cyane cyane abapfakazi aho kugirango ashakishe ibyo kugaburira umuryango we. Sigei yagize ati:

“Igihe umugore w’uyu mugabo n’abana be bahanganaga n’umugabo kubera gutakaza amafaranga macye bakura mu cyayi ayajyana mu bagore bo mu mudugudu, uyu mugabo yahakanye icyo kirego maze ku buryo butunguranye ahitamo guca ubugabo bwe.”

Uyu muyobozi yatangaje ko uyu mugabo afite hegitari enye z’icyayi umuryango we uvuga ko batigeze bishimira agahimbazamusyi k’icyayi katanzwe n’ikigo gishinzwe iterambere ry’icyayi cya Kenya nubwo ari bo bacyitaho. Sigei yongeyeho ati:

“Mu bindi birego bashinjaga uyu mugabo ni uko yanakoresheje agahimbazamusyi k’icyayi mu kubaka inzu ihoraho kuri umwe mu bapfakazi ateganya kuzungura nyamara ntabwo yubakiye inzu nziza umuryango we.”

Amakuru aturuka muri ibyo bitaro uyu mugabo ari kuvurirwamo avuga ko inzira yo kongera guteranya ubugabo bwe yamaze amasaha atatu.

Ku wa kabiri tariki 27 Ukwakira, Dr Phillip Blasto aganira na Standard Digital yatangaje iyi nkuru hanze y’ibitaro bya Litein, yavuze ko umurwayi ameze neza, yongeraho ati:

“Ibyo ni byo dushobora kuvuga ubu.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yandikiye ibaruwa yuzuyemo amarangamutima Producer we warasiwe mu...

Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi ku izina rya Depite Bobi Wine yanditse...
2 December 2020 Yasuwe: 2358 0

Boko Haram yasohoye Videwo nshya yigamba ko ari yo yishe abahinzi bagera...

Umutwe wa Boko Haram w’intagondwa ziyitirira Isilamu wasohoye videwo nshya...
2 December 2020 Yasuwe: 945 0

Burundi:Indaya yandagaje umuyobozi w’umugore ibinyujije mu ibaruwa...

Indaya yitwa Riziki Shurweryimana ibarizwa muri Komini ya Mutumba mu Ntara...
1 December 2020 Yasuwe: 3567 0

Ibintu 7 utazi ku muherwe w’umushinwa Jck Ma wafungiwe mu nzu iminsi 2...

Jack Ma, cyangwa Ma Yun yavutse ku ya 10 Nzeri 1964 i Hangzhou, Zhejiang,...
1 December 2020 Yasuwe: 1939 1

Barack Obama yahishuye impamvu ituma atinya umugore we n’umwana wabo muto...

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore...
30 November 2020 Yasuwe: 7772 0

Aba Karidinali 13 baherewe umugisha i Vatican na Nyirubutange Papa harimo...

Nyuma yo kwimikwa bakaba aba ‘cardinals’ ku mugaragaro, bajyanye na Papa...
30 November 2020 Yasuwe: 842 0