Umuseriveri wo mu Bufaransa yarashwe n’umukiriya arapfa kubera gutindana umugati wa sandwich yamutumye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 1626

Umuseriveri’ (serveur) w’i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa yarashwe n’umukiliya, amakuru akaba avuga ko yari arakaye kubera ko ’commande’ igizwe n’umugati wa sandwich yari yatumije itarimo gutunganywa byihuse.

Polisi ivuga ko iperereza kuri ubwo bwicanyi ryatangiye nyuma y’ibyo byabereye ahitwa Noisy-le-Grand mu burasirazuba bwa Paris ku wa gatanu nimugoroba.
Ucyekwaho gukora ibyo yahise ahunga kandi kugeza ubu ntaratabwa muri yombi.

Abari mu modoka y’imbangukiragutabara (’ambulance’) bagerageje kuramira uwo ’museriveri’ w’umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, wari warashwe mu rutugu, ariko ahita apfira aho byabereye.

Bagenzi be bakorana babwiye polisi ko umukiliya yari yarakariye iryo duka ricuruza pizza na sandwich kubera igihe kirekire byari byafashe ngo bategurire uwo mukiliya w’umugabo ifunguro rye.

Ubwo bwicanyi bwatumye abatuye aho n’abandi bafite amaduka aho ngaho bagwa mu kantu.

Umugore w’imyaka 29 y’amavuko yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko "bibabaje". Ati: "Ni restaurant ituje, itarangwamo ikibazo na kimwe. Hashize amezi macye gusa itangiye gukora".

Ariko bamwe mu batuye aho bavuze ko hari hamaze igihe hariyongereye ibikorwa by’urugomo, bitewe n’ukwiyongera kw’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubusinzi ku mihanda yo muri ako gace.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Donald Trump yashyize yemeza ko bishe umuhungu wa Osama Bin Laden ndetse...

Perezida wa USA,Donald Trump yemeje ko ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa...
15 September 2019 Yasuwe: 1328 0

Amerika yahagaritse imfashanyo yahaga igihugu cy’u Burundi

Ibiro bya Reta Zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe iterambere mpuzamahanga ,...
15 September 2019 Yasuwe: 1049 0

Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma barimo Minisitiri...

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bo muri Afurika barimo n’abahagarariye za...
14 September 2019 Yasuwe: 3847 0

Gen. Edward Kayihura yafatiwe ibihano bikarishye na Leta ya...

Ishami rishinzwe imari muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika,...
14 September 2019 Yasuwe: 3222 0

Umuryango wa Mugabe wavuye ku izima wemera ko bamushyingura mu irimbi...

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wamaze kuva ku...
13 September 2019 Yasuwe: 2579 0

Mu mabwiriza menshi y’uburyo Abadepite bo muri Uganda bagomba kwitwara mu...

Abadepite bo muri Uganda bigishijwe uko bagomba kuzitwara mu nama ya...
13 September 2019 Yasuwe: 2114 1