skol
fortebet

Umushoferi wa bisi yafatanywe AK47 na magazine yayo mu modoka

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’ imyaka 25 witwa Henry Drici utwara bisi yafatiwe I Kampala muri Uganda afite mu modoka imbunda yo mu bwoko bwa AK47 iri kumwe na magazine yayo impanzemo amasasu 57.
Uyu mugabo akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi atangira guhatwa ibibazo.
Ntabwo haramenyekana icyo Drici yateganyaga kuyikoresha aho yayikuyeho n’ igihe yari ayimaranye. Yafashwe ejo ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2018 ahagana mu ma saa tanu z’ amanywa
Dail monitor ikomeza ivuga ko (...)

Dail monitor ikomeza ivuga ko itabwa muri yombi rya Drici ryahuranye no guta muri yombi uwitwa Kenneth Kamugisha ukekwaho kwiba umutungo w’ ikigo cya Uganda gishinzwe gutunga amazi no kuyageza ku baturage (NWSC).

Kamugisha akekwaho kwiba ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 z’ amashilingi ya Uganda.

Ibitekerezo

  • Mu bihugu byinshi biroroshye kubona imbunda.Kuva Kalashnikov yakorwa n’Umurusiya witwa Kalashnikov,imaze kwica millions nyinshi z’abantu.Niyo mbunda ikoreshwa mu ntambara kurusha izindi.Birababaje kubona abantu barwana,nyamara imana idusaba gukundana.Tekereza kurasa umuntu,nyamara udashobora kumuzura.Ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose barwana (Matayo 26:52),itwike n’intwaro zose zo mu isi (Zaburi 46:9).Hazarokoka gusa abantu bumvira imana.
    Mumenye ko nta kintu na kimwe Bible ihanura ngo cyekubaho.Nubwo abantu nyamwinshi bapinga ibyo Bible ivuga,abo nabo imana izabarimbura kuli uwo munsi.Abantu bose bayumvira,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu wabyivugiye muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa