skol
fortebet

Umusore n’umukobwa bishe umwana wabo baramutwika kubera kunanirwa kumurera

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Ronaldo Fernandez Roca w’imyaka 19 n’umukunzi we witwa Cirila Ramos Quispe w’imyaka18,bishe umwana muto babyaranye barangije baramutwika kubera kubura ibyo kumurera.

Sponsored Ad

Uyu muhungu n’umukobwa bakomoka muri Peru, babyaye bakiri bato ndetse bibatunguye bituma bafata umwanzuro wo kwica uyu mwana wabo baramutwika kugira ngo babeshye polisi ko yishwe n’impanuka.

Aba bombi bishe umwana wabo batwika umurambo kubera ko nta bushobozi bari bafite bwo kumurera nkuko babitangarije mu rukiko.

Uyu muhungu n’umukobwa batahuwe nyuma y’aho,mushiki wa Ronaldo witwa Karina Fernandez Roca w’imyaka 26 yabasuraga akababaza umwana bakamubeshya ko yishwe n’impanuka y’umuriro ndetse bamuhambye mu gace kitwa Nana.

Uyu mugore ntiyakiriye ibisobanuro uyu muhungu n’umukobwa bamuhaye byatumye abajyana kuri polisi gusobanura uko byagenze kugira ngo umwana wabo apfe.

Polisi yahise ita muri yombi uyu muhungu n’umukobwa kubera ko ukuntu banyuranyije mu bisobanuro batanze ku rupfu rw’uyu mwana wabo aho nyuma baje kwemera ko biyiciye uyu mwana wabo bamunize,barangije baramutwika kubera ko batashoboraga kumurera.

Cirila yashinje umugabo we Ronaldo Fernandez ko ari we wanize uyu mwana n’amaboko ye barangije baramutwika.

Ibitekerezo

  • Iyi ni imwe mu mpamvu nyinshi imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa