Umusore ukiri muto w’imyaka 17 yavumbuye umubumbe mushya

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 January 2020 Yasuwe: 2532

Wolf Cukier yavumbuye umubumbe mushya agitangira kwimenyereza umwuga (Internship) mu cy’ubumenyi bw’ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA).



Uyu musore ukiri muto yabigezeho ku munsi wa gatatu gusa atangiye kwimenyereza umwuga (stage/internship) mu kigo NASA ku myaka ye 17 yahise avumbura umubumbe mushya ubwo yariho akora akazi bamushinze.

Mu mpeshyi ishize, ni bwo Wolf Cukier yatangaje ko yabonye ikintu kidasanzwe mu mashusho yari yafashwe n’icyogajuru, bahise bamusaba gusuzumana ubwitonzi ayo mashusho.

Byarangiye basanze ari umubumbe mushya uri ku ntera ingana na ‘light years’ 1,300 uvuye ku isi nk’uko byemejwe na NASA mu cyumweru gishize. ‘Light years’ ni igipimo cy’intera, ‘light year’ imwe ireshya na kilometero tiriyari 9.46 ni ukuvuga 9.46 x 1012Km. Ntabwo ari hano hirya! Ni iyo bigwa.



Wolf ubu wasubiye ku ishuri ryisumbuye yari asanzwe yigaho i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye BBC iby’ubu buvumbuzi bwe budasanzwe.

Yavuze ko mu kwimenyereza umwuga, yari yashinzwe kwiga neza imirasire itangwa na kimwe mu byogajuru bigenzura isanzure yibanze ku mibumbe itari mu igaragiye izuba, aho uwacu uri, ni ukuvuga Isi.

Yavuze ko we yashakaga umubumbe uzenguruka ku inyenyeri ebyiri. Yagombaga kureba impinduka ku rumuri rw’izo nyenyeri mu gihe zijeho igicucu bikaba byasobanura ko hari umubumbe unyuzeho imbere.



Mu gitondo, hashize iminsi itatu atangiye kwimenyereza ubwo yariho yitegereza ibiva aho hantu kure cyane yacu, yabonye ikintu gikingirije urumuri rwa za nyenyeri ebyiri.

Yahise avuga icyo abonye

Ati: “Nahise mbibwira unyobora, twasubiye neza mu mashusho yafashwe tubibona neza kurushaho, dutangira kureba niba koko atari umubumbe”.

Ibyo yabonye byatumye abandi bashakashatsi bafite ubumenyi buhambaye mu bumenyi w’isanzure bahita babyinjiramo.

Ubushakashatsi bwisumbuyeho kandi bwabonye umubumbe mushya uruta isi inshuro 6,9, ni umubumbe NASA yise TOI 1338 b.

Wolf ati: “Ntabwo nagize uruhare mu kuwita izina. Mukuru wanjye yari afite igitekerezo ko bawita Wolftopia ariko ndibaza ko TOI 1338 b bihagije”.

Gusa TOI 1338 b ntabwo ari umubumbe nk’iyindi, ni umubumbe bita ‘circumbinary’. Bivuze ko ugenda uzenguruka inyenyeri ebyiri aho kuba imwe nk’iyindi.

Umubumbe wacu dutuye uzenguruka inyenyeri imwe (izuba), kimwe n’indi mibumbe myinshi cyane iri mu isanzure.

Uyu mubumbe uyu musore yabonye si nk’uyu wacu kuko utaturwa n’abantu. Wolf avuga ko ugomba kuba ushyushye cyane ndetse bishoboka ko udafite ubutaka nk’ubu duhagazeho.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yarumye umuturanyi we umunwa hafi kuwuca amuziza gutuma umwana...

Umukozi wa Kompanyi KCCA muri Uganda yarumye umuturanyi we umunwa yenda...
6 April 2020 Yasuwe: 2858 0

Covid-19:Abayobozi bakomeje kugubwa gitumo barenze ku mabwiriza yo kuguma...

Abayobozi bo mu gihugu cya Kenya bakomeje gutungurwa bakagubwaho gitumo,...
6 April 2020 Yasuwe: 10737 0

Havumbuwe Uruvu rufite amahembe atatu

Abahanga mu binyabuzima bo muri Uganda bavumbuye muri Pariki ya Rwenzori,...
5 April 2020 Yasuwe: 2584 0

Covid-19:Pasiteri Natacha yafashe amafaranga yose yarari kuri Konte...

Rev. Lucy Natasha ni umuvugabutumwa wo mugihugu cya Kenya, aracyari...
5 April 2020 Yasuwe: 7136 4

Covid-19:Abarenga 160 batawe muri yombi bazira kwica itegeko rya Parezida...

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 160 ivuga ko barenze ku...
4 April 2020 Yasuwe: 2025 0

Pasiteri ari gukorwaho iperereza kubera amavuta yakoze yemeza ko umuntu...

Umupasiteri ukomoka.mu hihugu cya Kenya uba mu Bwongereza ari gukorwaho...
4 April 2020 Yasuwe: 3217 1