skol
fortebet

Umusore w’imyaka 17 yahunze iwabo nyuma yuko ateye inda bashiki be 2 mugihe cya Guma mu rugo

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Afurika y’Epfo, umusore w’imyaka 17 yahunze iwabo nyuma yuko bivugwa ko yateye inda bashiki be babiri batoya muri iki gihe cya guma mu rugo kubera Coronavirus.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’umudamu uzwi ku izina rya Rose Berry, yashyizeho inkuru idasanzwe kandi iteye agahinda, avuga ukuntu umwangavu w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri bafite imyaka 15 na 13 y’amavuko.

Rose Berry yatangaje ko abo bana bavukana uko ari batatu bari mu rugo bonyine mu gihe cya guma mu rugo cyamaze ibyumweru bitanu muri Afurika y’Epfo kuko nyina wabo yari umukozi w’ingenzi.

Umuhungu we utarashoboye kugenzura ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, yatangiye kujya aryamana na barumuna be b’abakobwa babiri. Rose Berry ati:

Uyu muhungu w’imyaka 17 yateye inda barumuna be babiri, Mama wabo ni umukozi wingenzi kuburyo muri iki gihe cyose yakoraga, nibwo batangiye kuryama hamwe kuva bataravaga mu rugo

Mama yabonye umukobwa we w’imyaka 15 afite ibimenyetso byo gutwita hanyuma akora iperereza, gusa yaje kumenya ko se ari umuhungu we, nyuma hiyongereyeho n’umukobwa we wa kabiri w’imyaka 13 kuko nawe yasanze atwite. Umuhungu yemeye ko yaryamanye na barumuna be bombi niko guhita ahunga mu rugo.

Ibitekerezo

  • uzige ikibonezamvugo ntibavuga barumuna be bavuga bashiki be kandi umuhungu ntaba umwangavu aba ingimbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa