Umusore w’Umunyarwanda wari ugiye gukorera ubukwe muri Uganda n’abari bamuherekeje ibyo bahuriye nabyo ku mupaka wa Gatuna ni agahomamunwa

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 2 March 2019 Yasuwe: 13444

Ni nyuma y’amabwiriza atandukanye abayobozi bagiye baha abanyarwanda babihaniza kuterekera mu gihugu cya Uganda ngo kuko umutekano utameze neza .Umusore w’Umunyarwanda utamenyekanye amazina n’abari bamuherekeje babuze uko bagera muri Uganda ahagombaga kubera ubukwe bwe.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko uyu musore n’abamuherekeje bari mu modoka ya Kompanyi Modern Coast yavaga i Kigali yerekeza Gatuna kuwa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2019. Aba bageze Gatuna saa yine za mugitondo.

Nyuma y’amasaha ane aba bari bakiri ku mupaka basaba abashinzwe abinjira n’abasohoka kubareka bakajya muri Uganda.

The East African itangaza ko byageze saa munani zo ku gicamunsi bisi yari itwaye uyu musore n’abari bamuherekeje ikemererwa gukomeza urugendo ariko aba ntibemererwe gukomeza urugendo rwabo.

Iyi modoka yakomeje urugendo irimo abantu batanu gusa nabo batari Abanyarwanda kandi ubusanzwe itwara abantu 45. Ni nyuma kandi yo guhindura umushoferi wari utwaye kuva i Kigali, hagatwara mugenzi we w’Umunyakenya.

Iki kinyamakuru kivuga ko abagenzi bose batabashije gukomeza bashatse uko basubira i Kigali.

Twabibutsa ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ahetutse kwihanangiriza Abanyarwanda ngo bareke ingendo zijya Uganda, ubwo yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa twitter, yatangaje ko bafashe umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Dr Richard Sezibera uburira abanyarwanda kuterekeza Uganda

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubiri wa Etienne Tshisekedi warwanyije ubutegetsi bwa RDC kugeza apfuye...

Étienne Tshisekedi wa Mulumba wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...
21 May 2019 Yasuwe: 1681 0

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda yavuze uburyo inzego z’umutekano zikomeje...

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga ya Uganda, Idah...
20 May 2019 Yasuwe: 4116 0

Abantu 11 muri Brazil barasiwe mu kabari gaciriritse barapfa

Itsinda ry’abitwaje intwaro binjiye mu kabari mu mujyi mu majyaruguru ya...
20 May 2019 Yasuwe: 1267 1

Donald Trump yaburiye Irani bikomeye avuga ko yahita isenyuka yose ibihugu...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye Irani...
20 May 2019 Yasuwe: 2241 1

Uganda: Ubwato bwari butwaye abakinnyi n’abafana bwarohamye mu kiyaga cya...

Ubwato bwari butwaye ikipe n’abafana bayo bageraga kuri 50 bagiye gukina...
20 May 2019 Yasuwe: 2283 0

Moise Katumbi yakiriwe n’imbaga y’abakongomani ubwo yari ahungutse...

Umuherwe Moïse Katumbi wari umaze imyaka isaga 3 mu buhungiro kubera ibyaha...
20 May 2019 Yasuwe: 3975 0