skol
fortebet

Umusore w’umunyeshuri ari gushinjwa n’abakobwa 24 bose kubafata ku ngufu

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umukozi w’umutungo utimukanwa (Umukomisiyoneri) uzwi ku izina rya Godknows Adolphus bivugwa ko ari umunyeshuri muri kaminuza, arashinjwa kuri Twitter gufata ku ngufu abakobwa barenga 24.

Sponsored Ad

Abakobwa babinyujije ku rubuga rwa Twitter, bavuze ko Adolphus wamenyekanye nka Yangy ku mbuga nkoranyambaga yabaciye murihumye akabakoresha mu nyungu ze abasambanya.

Umwe mu bakobwa bashinje uyu musore Yangy wakunze kubabeshya ko ari umunyeshuri muri kaminuza yigenga yo muri Leta ya Ogun, yavuze ko afite ubwoba bwo gusohoka kubera gupfobya ndetse no gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga.Umukozi w’umutungo utimukanwa (Umukomisiyoneri) uzwi ku izina rya Godknows Adolphus bivugwa ko ari umunyeshuri muri kaminuza, arashinjwa kuri Twitter gufata ku ngufu abakobwa barenga 24.

Abakobwa babinyujije ku rubuga rwa Twitter, bavuze ko Adolphus wamenyekanye nka Yangy ku mbuga nkoranyambaga yabaciye murihumye akabakoresha mu nyungu ze abasambanya.

Umwe mu bakobwa bashinje uyu musore Yangy wakunze kubabeshya ko ari umunyeshuri muri kaminuza yigenga yo muri Leta ya Ogun, yavuze ko afite ubwoba bwo gusohoka kubera gupfobya ndetse no gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bahohotewe yohereje ubutumwa butaziguye ku baharanira inyungu za Twitter, Angie, yatangaje ko amayeri ya Yangy nuko yagomba kuba inshuti n’umukobwa, nyuma akaza kumutumira iwe cyangwa muri hoteri ya nyirarume i Port Harcourt, muri Leta ya Rivers, aho yabafataga ku ngufu. Mu gace kamwe, ubutumwa bwagiraga buti,

Hari umusore ndashaka ko mumfasha kuburira abakobwa kumugendera kure kuko ahora atumira abantu iwe akabasambanya ku ngufu. Nanjye ndi mu bahohotewe; Sinshobora kuvuga kubera zimwe mu mpamvu, kandi sinshobora kwigaragaza kuko sinabasha kwirirwa nsubiza ibibazo by’abantu.

Uyu musore mvuga, twahoze turi inshuti kugeza igihe yansambanyije ku gahato kandi urwitwazo rwe ngo ni uko yageragejwe. Nyamuneka, ndashaka kubwira abakobwa benshi barabona ibi ko umusore wiyita Yangy ari gufata ku ngufu abakonwa kandi ko bagomba kumwitondera.

Nyuma y’ubutumwa bw’uyu mukobwa bwo kuburira abandi bakobwa no gushinja Yangy, abandi bakobwa barasohotse barigaragaza kugira ngo babwire Angie ibyababayeho. Undi mukobwa wahohotewe mu butumwa butaziguye yagejeje kuri Angie yagize ati:

Icyo gihe nari mfite imyaka 14 kandi yarambeshye ko afite imyaka 17. Yankoresheje ambeshya kugirango ntekereze ko dufitanye umubano ukomeye ariko ari amayeri yanyuzemo kugirango anyigarurire kugeza ubwo ampohoteye nagiye kumusura. Namusabye guhagarika inshuro nyinshi ibyo yarimo kunkorera kuko byambabazaga cyane kuko nari isugi ariko ntiyahagarara. Ntabwo rero ari gufata ku ngufu gusa ahubwo ahohotera n’abana.

Abandi benshi baboneyeho bashyira hanze ibiganiro byabo bya WhatsApp n’amajwi yafashwe, aho bivugwa ko uyu musore yemeye ko yabasambanyije ku gahato.

Undi mukoresha wa Twitter uzwi ku izina rya Ella Uzama, mu nyandiko ye yerekanye uburyo mu bivugwa we yashoboye kurokoka ibibi bya Yangy. Yanditse kuri Twitter ati:

Lol, ndibuka ubwo nashyize hanze itangazo ko ‘Nkeneye akazi’ ku nkuru yanjye muri 100lvl, nuko uyu musore yaje kunshaka nyuma y’Isabato ambwira ko afite akazi, kandi akazi kari ‘Ukumukurikira mu tubyiniro’, hanyuma akampuza n’abagabo hanyuma nkamuha komisiyo nyuma yo kuryamana nabo. Nta cyo amaze.

Yangy mu myitwarire ye kuri ibyo birego yavuze ko nta ruhare na rumwe yagize mu bikorwa bivugwa, yongeraho ko azavugana n’inzego zibishinzwe kuri iki kirego. Yanditse kuri Twitter ati:

Ubusanzwe, nari kwirengagiza ibihuha bivugwa hirya no hino ariko ku bw’ibizakurikira, reka mvuge ntashidikanya ko nta ruhare mfite mu bivugwa ko bafashwe ku ngufu.

Nkuko twese tubizi, gufata ku ngufu ni icyaha gikomeye ku isi kandi ni ikintu umuntu wese adashobora kwihanganira. Nshyigikiye byimazeyo kudafata ku ngufu rwose. Icyakora, nzamenyesha inzego zibishinzwe ibijyanye n’iki kirego kubera izina ryanjye.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ariwe ubikora wenyine.Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa