skol
fortebet

Umusore wiga ibijyanye n’igisirikare yateraguye icyuma umukobwa arangije yifata selfie ari kumwe n’umurambo we

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Ilya Metlitsky w’imyaka 20 wiga ibijyanye n’igisirikare, yateraguye icyuma umukobwa w’umunyeshuli kubera ishyari yamugiriye ko ari umukire kumurusha ndetse asesagura amafaranga cyane.

Sponsored Ad

Uyu musore ukomoka mu Burusiya, wiga ibijyanye n’igisirikare, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwifata ifoto (selfie) ari kumwe n’umurambo w’uyu mukobwa w’umunyeshuli wari umukire cyane ,yamuteye icyuma inshuro 70.

Anastasia watewe icyuma n’umwicanyi

Metlitsky yafatiwe mu mugi wa St Petersburg nyuma y’aho yiciye uyu mukobwa, kubera ubuzima bwiza yari abayemo ndetse ari umukire kumurusha.

Benshi mu nshuti za hafi z’uyu Anastasia Kazantseva w’imyaka 20 watewe icyuma,bavuze ko uyu musore yari amurimo umwenda w’amafaranga,bituma ahitamo kumwica aho bemeje ko yamugiriraga ishyari cyane.

Nyuma yo kwifata Selfie amaze kwica uyu mukobwa umuteraguye icyuma inshuro 70,Ilya yanditse kuri iyi foto amagambo agira ati "Ni wowe ukurikira".



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa