skol
fortebet

Umusore wiyise umwana wa Perezida Museveni yatewe n’ibandi rimumena umutwe

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Benon Karebere wavuze ko ari umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatewe n’abagizi ba nabi bamukomeretsa ku mutwe.

Sponsored Ad

Uyu musore usa neza na Perezida Museveni w’ imyaka 41 avuga ko yamubyaye akamuta gusa yemeza ko atariwe wohereza abantu bo kumugirira nabi.

Benon yavuze ko yabwiye Matooke Republic ko umugizi wa nabi yamusanze ku iduka acururizamo,saa moya z’ umugoroba yanga gukingura niko kumukubita itafari mu mutwe.

Yagize ati “Umugabo wari kuri misiyo yazengurutse butike antera itafari kubera ko nari nanze gufungura iduka ryanjye kugira ngo tubonane.Yariteye arinyujije mu idirishya rimfata mu mutwe irindi rifata mushiki wanjye mu mutwe”.

Uyu muhungu asaba guverinoma ya Uganda ko yamwimura aho atuye cyangwa ikamushakira uburinzi niba Perezida Museveni adashaka kumwakira mu rugo nk’ umwana we.

Benon Karebere avuga ko nyina ari ku buriri agiye upfa aribwo yamubwiye ko Perezida Museveni ari we se.


Benon wiyita umuhungu wa Museveni yakubiswe itafari mu mutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa