skol
fortebet

Umusore yaguye mu ruzi arapfa ubwo yarimo yifata selfie

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Ganga Raju ukomoka mu Buhindi ari guca ibintu hirya no hino kubera akaga yahuye nako ari kwifotora selfie,ahanuka mu ruzi rwitwa Nagavali ruramuhitana.

Sponsored Ad

Uyu musore uvuka mu gace kitwa Ktaawaalsa mu ntara ya Andhra Pradesh mu Buhindi,yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira selfie ku kiraro cyo hejuru y’uruzi,ararangara agwamo,abantu baje kumutabara basanga yapfuye kare.

Raju yari yishimye cyane kubera ko yari aje ku ngoro ikomeye yitwa Maa Majhighariani,niko gushaka kwifata selfie ahagaze kuri iki kiraro kiri hafi yayo,ntibyamuhira agwa mu ruzi arapfa.

Abantu bashinzwe gutabara abantu barohamye bahageze basanga uyu musore amaze gupfa,niko kubimenyesha abagize umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa