skol
fortebet

Umusore yahanutse ku manga agwa mu mazi arapfa ubwo yashakaga kwifata selfie

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Mukerarugendo w’umwongereza w’imyaka 18, yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwifata selfie ahagaze ku manga ndende izwi cyane mu mujyi wa Sydney,agwa mu mazi arapfa.

Sponsored Ad

Kuri iyi manga ndende ba mukerarugendo bahagararaho baje kureba ibifi byo mu Nyanja bizwi nka Whales bisimbuka,niho uyu musore yaguye ari gushaka kwifata selfie, agwa mu mazi amara iminota 30 atarabona umutabara kugeza ubwo hitabajwe indege ya kajugujugu ibona umurambo we.

Aha niho uyu musore yapfiriye

Bamwe mu nshuti ze bagerageje kumutabara gusa ntibabasha kugera aho uyu musore yaguye byatumye bahamagara iyi ndege y’ubutabazi, itagize icyo imumarira.

Uyu musore ntabwo yamenyekanye amazina ye gusa abapolisi bitabaje ibinyamakuru byo mu Bwongereza, bamenyesha imwe mu miryango ifite abantu bagiye mu butembere muri Australia ko bareba niba atari umuhungu wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa