skol
fortebet

Umusore yashyizwe ahagaragara nyuma yo kumara imyaka 3 yiyitirira umusazi kugira ngo abe umukire

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umusore wigiraga umusazi yafatiwe mu mihanda ya Asaba muri Nijeriya n’abantu bamuzi neza ubwo yageragezaga guhindura imyenda ye hafi aho mu nyubako ituzuye.

Sponsored Ad

Yafashwe na bene wabo batuye muri Asaba, bamusaba kubwira abantu ko atari umusazi.

Uyu mugabo wamenyekanye ku mazina ya Benson John, ukomoka muri Rivers State, yari yaragiye i Asaba kwigira umusazi kugirango azagaruke iwabo ari umukire.

Nk’uko uyu mugabo abitangaza, ngo nyuma yo kubarizwa mu mihanda imyaka myinshi, yagiye gukora imihango gakondo y’amafaranga, nibwo umuganga gakondo icyo yamubwiye gukora kwari ukwigira nk’umusazi imyaka itanu mbere yuko umuhango we urangira nyuma yaho akaba umukire.

Uyu mugabo yavuze ko yahisemo kujya i Asaba muri leta ya Delta aho yatekerezaga ko ntawe uzamumenya, ariko byatangajwe ko ashakishwa n’abaturage be bo muri Rivers State nyuma y’imyaka ibiri, nk’uko uyu mugabo abitangaza ubu yakoze imyaka itatu y’igihano cye mbere yuko abonwa na bene wabo bo muri Asaba.

Yavuze ko yagiye mu muhanda wa Asaba yitwaza ko yasaze, akarya ku myanda yo mu bishingwe kandi agasaba abantu amafaranga, ariko ntabwo yigeze asara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa