skol
fortebet

Umutingito ukomeye wibasiriye Ubuyapani uhitana benshi, wangiza amazu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu gace ka Hokkaido gaherereye mu majyaruguru y’Ubuyapani, haraye habaye umutingito ukomeye cyane warimbuye amazu,amashuli ibitaro ndetse uhitana ubuzima bwa benshi dore ko warimbuye imisozi itembana amazu yarimo abantu.

Sponsored Ad

Abantu barenga 40 bamaze gupfa gusa uwo mubare ni muto cyane kuko imisozi yarindimutse itembaana amazu menshi yarimo abantu aho abatabazi ibihumbi bari kwifashisha imashini zihinga kugira ngo barebe ko hari abantu bagwiriwe n’ibitaka bakiri bazima ndetse bakomeze kureba abahitanywe n’uyu mutingito wari ufite uburemere bwa 6.6.

Abantu basaga ibihumbi 16 bimuwe mu mazu yabo ndetse abarenga ibihumbi 31 ntibagira amazi meza yo kunywa kubera uyu mutingito ukomeye wanayitanye insinga z’amashanyarazi.

Uyu mutingito ukomeye wabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru,ariko abatabazi baracyashakisha imibiri yahambwe n’inkwangu zatewe n’uyu mutingito kuko imisozi yaramanutse ijya mu bibaya.

Ikibuga cy’indege cyo muri Hokkaido cyahagaritse ingendo kubera uyu mutingito byatumye ibihumbi by’abaturage barara baryamye hanze,bategereje ko gifungura.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa