startimes

Umuyobozi w’imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’Uburundi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 2311

Umuyobozi w’imbonerakure witwa Nshimirimana Eric yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’igihugu cy’Uburundi,RTNB mu rwego rwo gufasha ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD kwitegura amatora yo mu mwaka wa 2020.



Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko Nshimirimana Eric wari usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ruzwi nk’Imbonerakure,yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’Uburundi mu rwego rwo gufasha iri shyaka kugira ububasha n’imbaraga mu itangazamakuru.

RFI yavuze ko ibi CNDD FDD yabikoze kugira ngo igenzure byimbitse abanyamakuru bo kuri RTNB cyane ko ngo mu minsi ishize hari umunyamakuru wayo uherutse kwirukanwa nyuma yo gushyira hanze amashusho ya polisi y’igihugu iri gukubita rubanda mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru aravuga ko uyu Nshimirimana Eric nta bumenyi na buke afite mu itangazamakuru no kuyatangaza.

CNDD FDD yahaye akazi Nshimirimana mu rwego rwo kwigarurira imitima y’Abarundi baba kure y’umujyi wa Bujumbura,nabo bazayihundagazeho amajwi mu matora azaba muri Gicurasi umwaka utaha.

Human Rights Watch yamaganye cyane Leta yahaye akazi uyu muyobozi w’Imbonerakure zishinjwa gukora amahano muri iki gihugu.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igihugu cy’u Burundi n’icya Sudani y’Epfo mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...

Ibihugu by’Uburundi na Sudani y’Epfo biri mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...
8 July 2020 Yasuwe: 715 0

Umukobwa w’imyaka 14 yahunze mu rugo ajya kubana n’umusore bahuriye kuri...

Umukobwa w’imyaka 14 utatangajwe amazina, yahunze urugo rw’ababyeyi be muri...
8 July 2020 Yasuwe: 1621 0

Perezida wa Congo ’Tshisekedi’ yatunguwe no kubona hazamurwa ibendera ritari...

Ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ ubwigenge abaturage bo mu Ntara ya...
7 July 2020 Yasuwe: 13273 0

Umuhinde wambara agapfukamunwa gakoze muri Zahabu gahagaze akayabo...

Umugabo w’Umuhinde aravugwaho kuba yarishyuye ibihumbi 289 by’Amafaranga...
6 July 2020 Yasuwe: 4477 0

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated)...
6 July 2020 Yasuwe: 6288 1

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye...

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye...
3 July 2020 Yasuwe: 5082 1