skol
fortebet

Umuyobozi wa Islamic State yishwe na USA bitewe n’ikariso ye yibwe ikamuranga

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Abarwanyi b’aba-Kurdes bo muri Syria ba Syrian Democratic Forces (SDF), bavuga ko maneko wabo yibye umwambaro w’imbere (ikariso) wa Abu Bakr al-Baghdadi, waje gupimwaho DNA ye ukemeza ko ari we, mbere yuko agabwaho igitero yapfiriyemo.

Sponsored Ad

Polat Can, umwe mu bakuru ba SDF, avuga ko maneko wabo yagize uruhare rukomeye mu gutahura aho uwo wari umukuru w’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ari.

Hari mbere yuko umutwe w’abasirikare kabuhariwe b’Amerika bamugabaho igitero muri Syria.

Baghdadi abonye asumbirijwe yiyishe bataramugeraho ku wa gatandatu ushize, yari afite imyaka 48.

Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko nta ruhare rukomeye abarwanyi b’aba-Kurdes bagize muri icyo gitero.

Ubwo ku cyumweru yatangazaga iby’icyo gitero, Trump yavuze ko aba-Kurdes batanze amakuru y’"ingirakamaro" ariko yongeraho ko "nta ruhare rwa gisirikare na ruto bagize" muri icyo gitero.

Trump ahubwo yashimiye imbwa avuga ko yakoze akazi gakomeye mu gutahura no kwica Baghdadi.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa yatangaje kuri Twitter ejo ku wa mbere, Bwana Can we yashimangiye ko abarwanyi ba SDF bagize uruhare rw’ingenzi muri icyo gitero.

Yagize ati: "Amakuru yose y’ubutasi no kugera kuri al-Baghdadi ndetse no kugaragaza aho yari ari byagezweho kubw’ibikorwa byacu bwite."

Yongeyeho ati: "Maneko wacu yagize uruhare mu gutanga icyerekezo [aherereyemo], kuyobora abasirikare bamanuka mu ndege, kugira uruhare no gutuma igitero kigenda neza kugeza ku munota wa nyuma".

’Yiteguraga kwimuka’

Can yavuze kandi ko guhera ku itariki ya 15 y’ukwa gatanu, umutwe wa SDF wakoranaga n’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika (CIA) mu guhiga Baghdadi.

Avuga ko bari baratahuye ko yari yihishe mu ntara ya Idlib, ari naho icyo gitero cyabereye.

Bwana Can avuga ko uwo maneko wa SDF yari yatahuye ko uwo wari umukuru wa IS yari ari hafi kwimukira mu kandi karere ko mu mujyi wa Jarablus.

Umutwe wa SDF umaze igihe ari inshuti ikomeye y’Amerika mu rugamba rwo kurwanya IS, ariko mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi Trump yakuye abasirikare b’Amerika mu majyaruguru ya Syria.

Abasesenguzi bavuga ko uko kuhavana abasirikare urebye kwahaye Turukiya uruhushya rwo gutangira ibitero byambukiranya umupaka muri ako karere.

Ibitekerezo

  • Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa