skol
fortebet

Umuyobozi wa Polisi yafashwe amashusho yaziritse umugore kuri Moto agenda amukurura hasi

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ikigo cyigenga gishinzwe kugenzura abapolisi muri Kenya, (IPOA), cyatangiye iperereza ku kibazo cy’umuyobozi wa polisi ya Olenguruone, OCS David Kiprotich wagaragaye yaziritse anakuruye umugore kuri moto igenda.

Sponsored Ad

OCS David Kiprotich na bagenzi be bagaragaye muri videwo yakwirakwijwe hirya no hino, ibagaragaza ko bakururaga hasi umugore wamenyekanye nka Madamu Mercy Cherono, mu gihe yari aboshye kuri moto igenda ari nako bagenda bamukubita.

Uyu mugore ukururwa na moto igenda muri Kuresoi y’Amajyepfo yahawe iki gihano nyuma yo gukekwaho kwiba umuyobozi wungirije wa sitasiyo ya polisi ya Olenguruone,

“IPOA mu gitondo cyo ku wa gatatu, yamenye ibyabaye aho abapolisi ba Polisi y’igihugu bivugwa ko bahambiriye umugore kuri moto ikagenda imukurura hasi kandi banakubita uyu mugore. Itangazo ryatanzwe na IPOA ryagize riti:

IPOA ku cyifuzo cyayo kuri iki gicamunsi, yatangiye iperereza ku birego byo gukubita, gukomeretsa ndetse n’indi myitwarire idakwiye y’abapolisi.


Ku bivugwa kuri ubu bujura bwabaye, raporo ivuga ko uyu mu polisi Kiprotich na bagenzi be bo mu gace ka Kuresoi y’Amajyepfo bahisemo gukoresha ubwo butabera budasanzwe kuri uyu mugore Mercy Cherono nyuma yo kumushinja ubujura.

Madamu Mercy Cherono, ufite imyaka 21, n’abandi babiri bakekwaho kuba baribye mu nzu ya OCS David Kiprotich, aho batwaye amashilingi ya Kenya Sh10.000, umwambaro wa polisi, televiziyo ndetse na sub-woofer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa