skol
fortebet

Umuyobozi wa Safaricom yapfiriye iwe

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Bob Collymore, umuyobozi wa kompanyi y’itumanaho Safaricom, yapfuye ari iwe i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi kompanyi.

Sponsored Ad

Bwana Collymore yari amaze igihe yivuza uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa Leukemia.

Itangazo rya Safaricom rivuga ko mu 2017, Bwana Collymore yagiye kwivuza iyi ndwara mu Bwongereza, agaruka muri Kenya mu kwa karindwi 2018, akomeza imirimo ye y’ubuyobozi.

Safaricom ivuga ko yaje kongera kuremba mu minsi ishize akavurirwa mu bitaro bya kaminuza bya Aga Khan i Nariobi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Nicholas Nganga uyobora inama y’ubutegetsi ya Safaricom, rivuga ko Bwana Collymore yaguye iwe muri iki gitondo, akaba asize umugore n’abana bane.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatanze ubutumwa buvuga ko ababajwe n’uru rupfu kandi yihanganisha umuryango wa Bwana Collymore.

Perezida Kenyatta yavuze ko Bwana Collymore yateje imbere Safaricom ’ikaba kompanyi yunguka kurusha izindi muri Afurika y’Iburasirazuba’.

Yamushimiye ko yagize uruhare mu guhindura imibereho muri Kenya.

Bob Collymore ni Umwongereza wavukiye mu gihugu cya Guyana muri Amerika y’Epfo. Mu 2006 nibwo yagiye gukora muri Safaricom, agirwa umuyobozi mukuru wayo kuva mu 2010.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa