skol
fortebet

Umwami Mswati III uyobora Eswatini yahakanye ibyavuzwe ko yategetse abagabo gushaka abagore benshi cyangwa bagafungwa

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Umwami Mswati uyobora igihugu cya Eswatini,yababajwe cyane n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga ko yategetse abagabo gushaka abagore benshi cyangwa bagafungwa,aho yemeje ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Sponsored Ad

Umwami Mswati III yavuze ko ibyavuzwe ko yatanze itegeko rivuga ko umugabo udafite abagore benshi agomba gufungwa ari ibinyoma ndetse ngo ni uburenganzira bw’umunya Eswatini gushaka abagore ashaka.

Mu ibaruwa yanditswe n’umuvugizi wa Leta ya Eswatini, Percy Simelane,Umwami Mswati wa III yavuze ko yababajwe n’ukuntu ibinyamakuru mpuzamahanga byamuhimbiye ibyo atavuze ndetse abwira abantu ko ibyavuzwe ari ibinyoma.

Yagize ati “ibimaze iminsi bivugwa ngo umwami yategetse abagabo ngo “Mushake abagore benshi cyangwa mufungwe n’andi makuru menshi ari kuvugwa,n’ugusebya ubwami bwacu ndetse n’igisebo gikomeye ku itangazamakuru.

Umwami ntiyigeze avuga aya magambo kandi dukomeje gusaba abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ubunyamwuga n’ikinyabupfura.”


Mswati yababajwe n’uko ibinyamakuru byamusebeje

Ibitekerezo

  • Abantu batuye isi bakinisha Imana yabahaye ubuzima.Imaze kuturema,yaduhaye "amategeko" tugomba kugenderaho.Ikibabaje nuko abayumvira aribo bake cyane.Urugero,Yesu yadusabye gutunga umugore umwe gusa,asobanura ko impamvu Abayahudi kera barongoraga abagore benshi,aruko bali barananiye Imana.Ikibabaje nuko n’amadini amwe yemerera abayoboke babo kurongora abagore benshi.Urugero ni Abaslamu.Ndetse nkuko History ibyerekana,na Chef wabo Muhamadi yari afite abagore benshi.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,kimwe n’amadini yose yigisha ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa