skol
fortebet

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yihanije umukazana we Meghan ukomeje gutonganya abakozi b’i Bwami

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yihanije umukazana we Meghan Markle kudakomeza gutonganya abakozi b’i bwami kimwe n’uko yabikoze ubwo yiteguraga gukora ubukwe mu mwaka ushize aho yiteguraga gusangana n’igikomangoma Harry.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’umwanditsi w’ibwami Katie Nicholl abinyujije mu nyandiko ze,yasobanuye ko muri Gicurasi y’umwaka ushize, ubwo Meghan yiteguraga ubukwe n’igikomangoma Harry yasuye ibwami.

Icyo gihe yageze mu gikoni bamusogongeza ku biryo byari butegurwe mu birori byo kumwakira arabinenga, avuga ko hakwiye gutekwa ibindi bitarimo ibikomoka ku nyamaswa byo guha ibyamamare byo muri Hollywood byari bwitabire ibirori.

Nicholl yabwiye Yahoo ati “ Meghan yararakaye ubwo yumvaga ko muri ibyo biryo harimo amagi kandi yabwiwe ko nta magi arimo, aravuga ngo ’Ndi kuyumvamo, ndi kumva amagi muri ibi biryo’.”

Uyu mwanditsi yakomeje ati “Babaye nk’abatongana Umwamikazi aba arinjiye kuko hari mu ngoro y’ibwami nyine, arangije, yitonze cyane afata Meghan amujyana iruhande aramubwira ati ‘Meghan muri uyu muryango wacu ntitubwira abantu dutyo’.”

Mu Gushyingo nabwo byavuzwe ko Elizabeth II yatonganyije igikomangoma Harry amubwira ko umugeni we ufite amakare yahisemo urugori ruriho amabuye y’agaciro adashobora kuboneka.

Icyo gihe umwamikazi yavuze ko amabuye y’agaciro ari ku rugori rwe ashobora kuba yaravuye mu Burusiya, igihugu kitabanye neza n’u Bwongereza.

Meghan na Harry kuri iyi nshuro biteguye kubyarana umwana wabo w’imfura mu gihe cya vuba.

Ubushize hari amakuru yatangajwe avuga ko Meghan yavuze ko atazemera kubyazwa n’abaganga b’abagabo b’ibwami, asaba ko yazabyarira mu mazi kugira ngo bimurinde kubabara.Kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi neza aho uyu mwana ashobora kuzavukira kuko ababyeyi be babigize ibanga.

Yu mwana navuka azaba ari ari uwa karindwi mu bashobora kwegukana ubwami nyuma y’umwamikazi Elizabeth.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa