Umwana ufite umutwe munini ku Isi,yawubazwe uvamo litiro 3.7 z’amatembabuzi

7 January 2017. | Mu mahanga | 5 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Umwana ufite umutwe munini ku Isi,yawubazwe uvamo litiro 3.7 z’amatembabuzi

Mrityunjay Das, ni umwana w’umuhungu ufite amezi 7 y’amavuko, ababyeyi be bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, uyu mwana akaba yabazwe n’inzobere z’abaganga bo muri icyo gihugu bamuvomamo litiro 3 z’amazi.

Uyu mwana yavukanye amazi mu mutwe we, uburwayi buzwi ku izina rya “Hydrocephalus”. Akaba yaravuwe n’abaganga bayobowe na Dr Dilip Parida wo mu ibitaro byo mu gace ka Bhuwaneshwa.

JPEG - 53.1 kb
Dr Dilip Parida, Umuganga umwitaho avuga ko bagiye kongera kurema umutwe we ukamera neza

Dr Dilip Parida yagize ati “Umwana twamutangiye ku wa 20 Ugushyingo 2016, yari afite Litiro 5.5 z’amazi mu mutwe we”.

Akaba akomeza avuga ko ayo bamuvomyemo ari litiro 3.7, ariko bakaba batarayamennye ahubwo ko bayayoboye ajya mu nda ye, aho kuyamena hanze.

JPEG - 50.9 kb
Mrityunjay Das ufite umutwe munini ku Isi yarabazwe akurwamo litiro 3.7 z’amatembabuzi

JPEG - 58.5 kb
Mrityunjay Das ateruwe na nyina umubyara


Ibitekerezo
  • MyPassion

    J.Paul
    9 January 2017 - Musubize

    imana izafashe uyumwana

  • MyPassion

    J.Paul
    8 January 2017 - Musubize

    Imana Ishobora Byose Yongerere Ubumenyi Abaganga Bari Kuvura Uyumwana.

  • MyPassion

    J.Paul
    8 January 2017 - Musubize

    Imana Ishobora Byose Yongerere Ubumenyi Abaganga Bari Kuvura Uyumwana.

  • MyPassion

    Niyo
    8 January 2017 - Musubize

    Nymara ugasanga umugore abyaye umwana muzima akamujugunya muri wese birababaje biteye n’agahinda,abagore bata abanana barebereho kbs

  • MyPassion

    alp
    7 January 2017 - Musubize

    uyumwana akwiye kwitabwaho cyane kuko atitaweho neza ashobora gupfa cyamba agakura yarangiritse mumutwe

Tanga Igitekerezo