skol
fortebet

Umwana w’amezi 9 yishwe n’imbwa yo kwa nyirakuru

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Umwana w’amezi 9 witwa Liana Valiano ukomoka muri USA yishwe n’imbwa yo mu muryango wo kwa nyirakuru we na mama we bari bagiye gusura, Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mwana yari yicaye mu ntebe yo muri uru rugo rwo kwa nyirakuru ruherereye ahitwa Miarmar muri Leta ya Florida,iyi mbwa yahamusanze itangira gushaka kumurya nibwo yamutuye hasi arapfa.

Brenda wabuze umwana we wishwe n’imbwa

Nyina w’uyu mwana w’umukobwa yamusize kwa nyirakuru kubera gahunda yarimo zitatangajwe,atungurwa no guhamagarwa na polisi nyuma y’isaha agiye, ko umwana we amaze kwicwa n’imbwa yo mu muryango wabo.

Brenda Villain w’imyaka 24 akaba mama w’uyu mwana, n’agahinda kenshi yabwiye abanyamakuru ko afite agahinda kenshi kuko uyu mukobwa we yari uwa agaciro kuri we.

Uyu muryango wari utunze imbwa 3, ndetse iyi yishe uyu mwana yari imaze imyaka isaga 3 iba muri uru rugo none yakoze amahano.

Nyuma yo kwica uyu mwana, abashinzwe inyamaswa bahise birukana imbwa zose zo muri uru rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa