skol
fortebet

Umwana w’imyaka 10 yateweho amaboko mashya y’undi mwana wapfuye-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Zion Harvey , umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ukomoka muri Amerika yasazwe n’ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko ateweho amaboko mashya agiye kumarana imyaka 2.
Inkuru ya BBC ivuga ko abaganga bamaze ijoro ryose bashyira aya mabko kuri uyu mwana nyuma y’uko aye yagize uburwayi bukomeye bagahitamo ko acibwaho.
Aya maboko yayateweho afite imyaka 8 y’amavuko ubu agize imyaka 10 y’amavuko.Amashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu mwana akoresha aya maboko imirimo itandukanye nubwo ayateweho ari ay’undi (...)

Sponsored Ad

Zion Harvey , umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ukomoka muri Amerika yasazwe n’ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko ateweho amaboko mashya agiye kumarana imyaka 2.

Inkuru ya BBC ivuga ko abaganga bamaze ijoro ryose bashyira aya mabko kuri uyu mwana nyuma y’uko aye yagize uburwayi bukomeye bagahitamo ko acibwaho.

Aya maboko yayateweho afite imyaka 8 y’amavuko ubu agize imyaka 10 y’amavuko.Amashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu mwana akoresha aya maboko imirimo itandukanye nubwo ayateweho ari ay’undi mwana wapfuye.

Yifashishije ayo maboko, Zion abashaka kwandika, kwitamika ibiryo no kwiyambika imyenda. Abaganga basobanura ko kuba uyu mwana abasha gukoresha aya maboko bivuze ko ubwonko bwabashize kuyakira.

Uyu mwana yavutse afite amaboko yose abiri, ariko nyuma y’imyaka ibiri byabaye ngombwa ko abaganga bayaca kubera uburwayi yari yagize.Abyivugira ati”Mfite imyaka ibiri, banciye amaboko kuko yari arwaye”.

Icyo gihe yari arwaye indwara yitwa Sepsis; abaganga bahisemo ko yavaho kubera ko yari yarononekaye. Icyo gihe kandi yari arwaye n’impyiko aza kuzihabwa na nyina.

Uretse undi muntu wigeze guterwaho amaboko nk’aya mu 1998, Zion yabaye uwa mbere mu bahawe amaboko afite imyaka mike cyane.

Itsinda ry’abantu 40 barimo abaganga babaga 10, bakoze iki gikorwa kugeza bucyeye. Uwari uhagarariye iki gikorwa yavuze ko bahuye n’ikibazo cyo guteranya udutsi dutoya ducamo amaraso kugira ngo atembere hose, no kugira ngo ayo maboko akomere. Ubu Zion akina basebal, umukino bafata bafite igikoresho cyayo mu biganga.

AMAFOTO:

Abasha gushushanya no kwandika mu ikayi...Biratangaje
Akora imyitozo ngororamubiri....Ubwonko bwabashije kwakira aya maboko mashya

Uyu mwana yatangiye gukora imirimo itandukanye...Benshi baratangara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa