skol
fortebet

Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 azira gusomana n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhungu bise AK w’imyaka 16 ukomoka muri Turkey mu ntara ya Antalya,yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 kubera amashusho yafashwe na bagenzi be bigana ahobeye ndetse ari gusomana umukunzi we w’imyaka 13.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu yahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina mu rukiko nyuma y’amashusho yafatiwe mu ishuli na bagenzi be ari gusomana n’uyu mukunzi we w’imyaka 13.

Umunyeshuli wafashe aya mashusho ndetse na bagenzi be bane bayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga nabo batawe muri yombi bazira gukwirakwiza amashusho adakwiriye gusa bo baza guhanagurwaho ibyaha bari bakurikiranyweho.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku isi,uyu mwana w’umuhungu yashinjwe guhohotera uyu mukobwa utarageza ku myaka y’ubukure bivugwa ko ari inshuti ye mu ruhame kandi bitemewe muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa