Umwana w’imyaka 2 yanigishije nyina ikirahuri cy’idirishya ry’imodoka arapfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 September 2019 Yasuwe: 4001

Umugore witwa Yulia Sharko ukomoka mu gace kitwa Žabinka muri Belarus yishwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 ubwo yashakaga kumukura mu modoka anyuze mu idirishya.



Uyu mugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjizaga umutwe mu idirishya ry’imodoka yarimo uyu mwana we,wahise afunga ikirahuri cy’iryo dirisha riramukanda hafi yo gupfa.

Uyu mwana w’uyu mugore yakubaganye ahita afunga ikirahuri cy’idirisha,kirazamuka kimufata ijosi,ananirwa kucyigobotora bimuviramo urupfu.

Yulia Sharko wagombaga kuzuza imyaka 21 ku munsi yapfiriyeho,yashatse gukura umukobwa we mu modoka ya BMW anyuze mu idirishya ry’imbere ryari ridafunze ikirahuri,uyu mwana we aba arakubaganye aragifunga gifata uyu mubyeyi we ijosi.

Umugabo witwa Arthur wa Yulia Sharko yahageze asanga umugore we yataye ubwenge nyuma y’iyi mpanuka yagize,agerageza gufungura iki kirahuri akuramo umutwe w’umugore we.

Yulia yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya nubwo yari yaheze umwuka gusa nyuma y’iminsi 8 yahise apfa kubera ko imwe mu minsi yo mu ijosi yari yacitse.

Dmitry Ivanyuk ushinzwe iperereza muri Belarus yagize ati “Uyu mugore yari kumwe n’umuryango we mu gace ka Staroe Selo.Kuwa 32 Kanama saa kumi nibwo umugabo we yamusanze yataye ubwenge,ijosi rye ryafashwe mu kirahuri mu muryango w’imbere w’imodoka yabo.”



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muri Uganda umugore yahambye umwana we w’umuhungu ari muzima

Umugore wo muri Uganda mu Karere ka Apac akurikiranweho gushyingura umwana...
13 November 2019 Yasuwe: 1864 0

Burundi: Abayoboke b’ishyaka rya CNL bakomeje gufungwa umusubirizo bazira...

Abayoboke b’ishyaka rya CNL bakomeje gufungwa ubutitsa mu Burundi kubera ko...
13 November 2019 Yasuwe: 913 0

Perezida Macron yemereye ubufasha mugenzi we Tshisekedi mu rugamba rwo...

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi,ukomeje gushaka amaboko yo...
13 November 2019 Yasuwe: 1332 0

Abarwanashyaka ba Tshisekedi n’aba Kabila ntibari kuvuga rumwe

Abo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi ryitwa (Cap sur le Changemet,...
13 November 2019 Yasuwe: 1057 0

Abarwanya Perezida Museveni bari gusinya impapuro zo kumurega muri...

Abarwanya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bibumbiye mu kizwi nka...
12 November 2019 Yasuwe: 2201 0

Muri Zimbabwe hashyizwe hanze inoti nshya mu rwego rwo kugabanya ibura...

Banki Nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko kuri uyu wa 11 Ugushyingo iraza...
11 November 2019 Yasuwe: 1208 0