skol
fortebet

Umwana w’imyaka 4 yinjiye mu imashini ifura Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 4 witwa Torso ukomoka mu Bushinwa yarokotse ku munota wa nyuma, ubwo yinjiraga mu mashini ifura mama we yarangariye mu mirimo yo mu rugo, akamushaka agaheba gusa akumva ari gutabariza muri iyi mashini, byatumye ahamagara abashinzwe kuzimya umuriro bakuramo uyu mwana atarapfa.

Sponsored Ad

Uyu mwana iwabo batuye mu burasirazuba bw’ubushinwa mu ntara ya Shandong,yinjiye muri iyi mashini ifura ubwo mama we yari ahugiye mu mirimo yo mu rugo, aramushaka araheba gusa yumva ari kuririra muri iyi mashini,agerageza kumukuramo biba iby’ubusa,byatumye ahamagara abashinzwe kuzimya umuriro baraza bakatisha iyi mashini urukezo, bakuramo uyu mwana akiri muzima ariko yari atangiye kubura umwuka.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mwana yafashwe muri iyi mashini,mama we agerageza kumukuramo bikanga ,byatumye yitabaza ba kizimyamwoto bakata iyi mashini.

Abana benshi bakomeje kwicwa n’izi mashini zifura mu Bushinwa,kuko mu mwaka wa 2013 abana babiri binjiye mu mashini ifura y’iwabo ababyeyi babo basanga bapfuye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa