skol
fortebet

Umwana w’imyaka 7 yishwe n’umwicanyi wamufashe ku ngufu amukuramo amaso

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

Umwicanyi yishe umwana w’umuhungu w’imyaka 7 ukomoka mu Buhindi,nyuma yo kumushukisha shokola yarangiza akamukura iwabo akajya kumwica aho yamukuyemo amaso ndetse akamukata ururimi ubwo yagerageza gutabaza.

Sponsored Ad

Uyu mwana witwa Purshotam Kumar yarimo akinira hanze y’urugo rwabo nibwo aba bicanyi baje baramushuka baramujyana mama we arimo gushaka ibyo kurya.

Uyu mwana wishwe ubwo yari kumwe n’ababyeyi be

Umubyeyi we yagize ati “Yari hanze ndi gushaka ibyo kurya,ndamuhamagara ngo yinjire mu nzu ambwira ko akiri gukina nta kibazo afite.Hashize umwanya nongera kumuhamagara ntiyansubiza,njya kumushaka hanze ndamubura.Nagerageje kubaza abaturanyi bambwira ko hari umuntu wamujyanye.”

Abapolisi bagerageje gukora iperereza ryafashe umugizi wa nabi witwa Sandeep Singh,wari usanzwe azwiho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge,kwiba no gufata ku ngufu abana.

Ababyeyi b’uyu mwana bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana ubwo babonaga umurambo w’uyu mwana ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo amaso n’ururimi byaciwe n’uyu mwicanyi.

Ibitekerezo

  • nawe bamuche ibiche yachiye uyo mwana nta zongere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa